Birashoboka ko hazaba ari mu gitondo cya kare, ku gasusuruko, ku manywa y’ihangu, nimugoroba izuba rirenze, nijoro, ahari se igicuku kizaba kinishye cyangwa se inkoko zizaba zatangiye kubika…!
Ntawamenya neza ariko umunsi umwe tuzava mu isi, umwuka uzadushiramo usubire k’uwawuduhaye, icyo gihe imirimo n’imigambi byacu bizarangira aho; natwe ubwacu tuzarangirira ho.
Nibyo abantu bazababara mu kanya gato. Reka nkubwire uko bizagenda iyo saha nigera!!Telefone zizatangira gucicikana ngo runaka arapfuye, bamwe bazavuga ngo yitabye Imana, abandi ngo aratashye, abandi ngo ashizemo umwuka n’ibindi.
Ku mbuga nkoranyambaga amafoto yawe y’ibihe bitandukanye akoreshwe aherekejwe n’amagambo y’agahinda, ntabwo abantu bazaba babyumva, bazakomeza kubazanya niba aribyo koko, benshi bazabyemera ari uko bakubonye aho uryamye wabaye umurambo, uwo mwanya ibyawe bizaba byarangiye.
Benshi bazarira, benshi bazavuga ngo runaka uradusize, nyamara ntuzabasha kubasubiza, bazaboroga ariko ntuzabyuka aho uri ngo ubahoze kuko uzaba werekeje iwabo wa twese, mu bundi buzima butazwi n’undi wese keretse ubugezemo!! Ako kanya uzaba usezeye ku isi, icyubahiro cyose wari ufite mu isi, amafaranga yose wari utunze ntacyo bizaba bikikumariye uwo mwanya.
Bazaguherekeza bwa nyuma bakuririmbira, hari n’abazavuga amasengesho ngo baragusabira, ndetse bazanacuranga ariko ntacyo bizaba byakumarira.
Eeeeh! Mbega umunsi,Ese uwo munsi ujya utekereza ko uzabaho cyangwa warabyibagiwe? Ibaze! Nyuma yo kugushyingura bamwe bazahita bakwibagirwa nk’aho utigeze kubaho cyangwa guturana nabo, abandi bazamara igihe gito bakikwibuka, yenda bajye baza gusura igituro cyawe, noneho bigeze aho bakwibagirwa rwose, bikomereze ubuzima bwabo.
HIRWA Aime