Inkuru y’urukundo itangaje kuva isi yabaho

Imwe mu nkuru z’urukundo zihariye zahererekanijwe ibinyejana by’inshi Niya General Mark Antony, umujenerari mu gisirikare cyabayeho cy’amateka cy’Abaromani ahagana mu mwaka wa 31 mbere ya yezu hamwe n’umwamikazi wa Misiriri.

Cleopatra VII Philopator akaba ari nawe wanyuma Ku ngoma yaba Ptolemaic, uyu yayoboye  Kuva mu mwaka wa 51 kugeza mu mwaka  30 mbere ya Yezu.

Ni iby’ingenzi kwibuka ko nubwo Cleopatra yari Umwamikazi wa Misiriri m,ari ko Misiri nayo yari koroni mu bwami bw’Abami bw’Abaromani bwategetse isi imyaka 600.

Ikarita y’Ubwami bwa Roma

Ahagana mu mwaka 31 mbere ya Yezu ubwami bw’Abaromani bwari buyobowe n’Abajenerari 3 harimo Mark Antony, Lepidus hamwe na Octavian.

Uyu Octavian niwe wakomeje kuyobora kugera mu gihe cya Yezu ninawe wahindutse Caesar Augustus  uvugwa mu ivanjiri.

Yayoboye Kuva ku wa 23 Ugushyingo 63 mbere ya  Yezu  kugera ku wa 19 kanama mu mwaka wa 14 nyuma ya Yezu.Ni muri urwo rwego jenerari Mark Antony yayoboraga Ubwami bw’Abaromani Muburengerazuba mu gice cyarimo na Misiri naho Octavian ayobora Uburasirazuba, aho rero Muburasirazuba niho Mark Anthony yahuriye na Cleopatra.

 Uko Antony yahuriye na Cleopatra 

Inshuro ya mbere bahura,Mark Antony yari yatumijeho Cleopatra i Tarisi cyangwa se muri Siriya y’ubu kugira ngo amuhe amabwiriza mashya ya Roma . Birumvikana ko Cleopatra yagombaga kujya kureba Sebuja Mark Antony.

Umunsi Antony ahura na Cleopatra

Cleopatra yari umugore w’uburanga buhebuje mu babayeho bose mu bihe bye kandi nawe yari abizi ko ari umugore w’igishongore kuko yakoreshaga uburanga bwe muri politike aho umugabo wahuraga nawe yakoreshaga uko ashoboye akamugeza muburiri.

Cleopatra Umwamikazi w’uburanga

Iyo yakugezaga mu buriri ubwo ntiwabaga ukimucitse akaba yari yaranabyifashishije agusha neza Julius Caesar nawe wari umujenerari w’Umuromani bakaba baranabyaranye umwana w’umuhungu.

Cleopatra akaba yarashakaga kugusha neza Mark Antony kugira ngo azamufashe umuhungu we azabe Umwami wa Roma nawe akaba Umwamikazi w’Abwami bw’Abami bw’Abaromani.

Nk’uko twabibonye Antony yatumijeho Cleopatra, Cleopatra yagiye kumureba nk’ibisanzwe yirimbishije yisize imibavu yose yashoboraga kubona dore ko ari nawe wadukanye imibavu abakobwa bitera kuri ubu.

Yagiye kumureba aherekejwe n’abaririmbyi bamushagaye kuburyo yageze imbere ya Antony asa nabike,Antony yamukubise amaso ahita amukunda bahita bagerana no mu buriri aho ninaho inkuru y’urukundo rwabo rwatangiriye.

Mark Antony yarenzwe n’uburanga bwa Cleopatra kuburyo bahise bibanira nk’umugore n’umugabo ari ko buri umwe afite imigambi ye ya politike.Bakomeje mu bizunga by’urukundo bajya no kwibera Alexandria mu Misiri bumva icyanga cy’urukundo.

Byaje gushyira kera bigera I Roma, Octavian arabimenya ko Antony yibereye mu bizunga by’urukundo na Cleopatra akeka ko ashaka no kuzagaruka Ubwami akamukura kubutegetsi akaba Umwami w’abami wa Roma .

Urugamba rwa jenerari Octavian na Jenerari Antony

Octavian yabisobanuriye Sena ya Roma maze bamuha ingabo ajya kurwanya Antony Na Cleopatra aho yavugaga ko bigumuye kuri Roma.Kuri tariki ya 2  Nzeri mu mwaka wa 31 mbere ya Yezu Octavian yamanutse I Roma n’igisirikare cy’intarumikwa basenya igisirikare cya Antony Na Cleopatra. Urugamba rwabereye mu nyanja mu gace ka Actium.

Urugamba rwa Actium rwahuje Antony na Octavius

Bamaze gutsindwa bahungiye Alexandria  ahari hagiye kubera urugamba rwa nyuma na Octavian.

                                             Urupfu rwa Antony Na Cleopatra

Hagati aho Antony ari kurugamba yaje kwakira inkuru  bamubeshya ko Cleopatra yishwe ako. Ibindi bitabo bivuga ko Cleopatra ari we wandikiye Antony amubeshya ko yapfu kugira ngo agaruke aze kumureba kugituro cye maze bigendere kuko yari yagiye kurugamba Cleopatra yabimwangiye.

Ako kanya Antony kwakira ko Cleopatra yapfuye byaramunaniye,maze afata inkota ye ayikubita mu mutima arawahuranya kuko yumvaga atakongera kubaho nta Cleopatra.

Urupfu rwa Antony Na Cleopatra

Antony amaze gupfa Octavian yasesekaye Alexandria atsinda ingabo zose zari zisigaye za Antony. Cleopatra yagerageje gukururira Octavian mu buriri nkuko yari asanzwe abigenza ariko amubana ibamba.

Hagataho Cleopatra  yaje kumenya ko Antony yiyahuye kubera we, nawe biramunanira kubaho atamufite yibera mu nzoga ubutaruhuka bigeze aho nawe afata ubumara bw’inzoka arambwitera nawe arapfa.

Advertisements

Huzuzwa wa mugani ngo ibikundanye birajyana. Octavian nawe asubira I Roma ahita aba Umwami w’Abami wa Roma.

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top