Umusaruro uturuka ku burobyi bw’amafi bukozwe kinyamwuga

Abafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubworozi mu Rwanda, bakangurirwa gukumira ba rushimusi b’amafi no kubafasha mu bituma barushaho kuzamura imyumvire yo gukora uburobyi b’umwuga, kugira ngo bifashe mu kongera umusaruro w’amafi n’isambaza byo mu biyaga, imigezi n’ibyuzi.

Amafi yorowe akanarobwa kinyamwuga ubuziranenge bwayo buba bwizewe

Ndagijimana Elias ukuriye Ihuriro ry’Amakoperative y’uburobyi mu Karere ka Nyamasheke avuga ko iterambere ry’uburobyi rikunze kubangamirwa n’abashimuta amafi n’isambaza.

Ati: “Ba rushimusi bitwikira ijoro bagakoresha imitego itemewe ya supaneti, bagashimuta mu buryo bwinshi kandi bwangiza. Iyo mitego yabo bayishyira ahororokera amafi n’isambaza, bakaziyora zose zikiri ntoya, ikanasibanganya ibyogo byayo, umusaruro uba witezwe ugasanga utakibonetse uko bikwiye”.

Uburobyi mu Rwanda buvamo ikigereranyo cy’umusaruro ungana na toni ibihumbi 39, ubworozi bw’amafi bukiharira toni ibihumbi 8 ku mwaka.

Advertisements

Igenabikorwa rirambye ry’ubworozi bw’amafi mu Rwanda rigaragaza ko buramutse bukozwe neza, bushobora gutanga umusaruro wayo ubarirwa muri toni ibihumbi 80.
Ndorimana Jean Claude Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubworozi, agaruka ku cyakorwa ngo ibi bigerweho.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuroba amafi mu buryo bunyuranyije n’amategeko buzwi nk’ubushimusi, haba hari ibyago byinshi byo guteza akaga abayarya kuko ubuziranenge bwayo buba butizewe.
Yagize ati: “Abari mu makoperative yemewe n’amategeko bafite ibyangombwa n’aho kurobera hemewe uburyobyi barabwubahiriza. Ariko iyo bigeze kuri ba rushimusi, bo bakoresha ibikoresho bitemewe n’amategeko byangiza kandi n’uburyo barobamu bukangiza ahororokera amafi ku buryo n’abantu bayarya baba bafite ibyago byinshi byo kugerwaho n’ingaruka, mu gihe bariye amafi n’isambaza byarobwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubera yuko ubuziranenge bwayo buba butizewe”.
“Abo ba rushimusi si aba kure, ni abanyarwanda nk’abandi bantu; niyo mpamvu bakwiye kwigishwa bakerekwa inyungu iri mu kubungabunga aho amafi yororokera, bitabira uburobyi bwubahirije amategeko kuko aribyo byakongera umusaruro uva mu burobyi”.
Mu biganiro biheruka kubera mu Karere ka Musanze byamaze iminsi itanu bigahuza abo mu nzego zinyuranye bafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubworozi bw’amafi mu Rwanda, bahawe umukoro wo gukangurira ba rushimusi kwitandukanya nabwo, bakayoboka uburyo bwo gukorera hamwe n’abandi mu makoperative kuko ariho baboneramo urubuga rwo gukora uburobyi bw’umwuga butanangiza n’ibidukikije.
Izindi nkuru wasamo: 
  1. Rusizi: Abazunguzayi buzuye amashimwe kubw’ibyo bakorewe
  2. Impamvu aho gufunga insengero hari gukurikiranwa abazihagarariye
  3. Miss Jojo yashimangiye ko adateze gusubira mu muziki
  4. Padiri Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top