Hashize iminsi havugwa inkundura yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Nyuma y’iyi nkundura, hakurikiye intonde z’insengero zigomba gufunga burundu.
Mukarere ka Musanze umurenge wa Gacaca, akagari ka Kabirizi umudugudu wa kabushanda, niho hari Urusengero rw’abahamya ba Yehova ruherereye, imbere yarwo hari icyampa kigaragaza ko turi ku isoko.
Ubwo twavuganaga n’umuyobozi ushinzwe kugurisha mu itorero ry’abahamya ba Yehova NTIBASHOBOKA Isaac , yatwemereye ko aribo barwishyiriye ku isoko kugirango amafranga azavamo azabafashe kwagura izindi nsengero, no kuzuza ibisabwa ngo zemerwe.
Yagize ati ” ubundi twebwe twubakaga Inzu y’ubwami aho ikenewe hose ariko twakoze inyigo dusanga abateranira hariya bashobora guteranira muri Tete duhitamo kurushyira ku isoko, kugirango amafranga azavamo azadufashe kubaka cg kuvugurura kuburyo Inzu y’ubwami igomba kuba yujuje ibisabwa.
Uyu Muyobozi kandi yavuze ko iyi nyubako itagurishijwe kuko leta yayifunze ko ahubwo imaze igihe iri ku isoko kuko ngo bashatse kugurisha kugirango basane izindi zibe zujuje ibisabwa byose.
Ati ” erega buriya bafunze insengero twebwe tutakirusengeramo”
Iyi nyubako hamwe n’ikibanza irimo ngo igurishwa amafaranga angana na miliyoni 28