Mu gihe uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, ubu rurageretse hagati ye na Beyonce umushinja gukoresha ibihangano bye muri ibyo bikorwa nyamara nta burenganzira yamuhaye.
Umuhanzikazi w’Umunyamerika Beyonce amakuru aravuga ko ashobora kujyana mu nkiko Donald Trump amurega kuba yarakoresheje indirimbo ye ‘Freedom” atabanje kubiherwa uruhushya.
Ni nyuma yuko ku munsi w’ejo, umwe mu bantu ba Trump ‘Steve Cheung’ yashyize amashusho kuri Twitter yerekana Trump ava mu ndege i Michigan, maze agakoreshamo iyo ndirimbo ‘Freedom’ Beyonce yashyize hanze muri 2016.
Icyakora, ayo mashusho yaje guhita asibwa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma gato yuko Beyonce avuze ko azarega Trump n’itsinda rye ririmo kumufasha kwiyamamaza.
Ni mu gihe kandi iyi ndirimbo ‘Freedom’ Beyonce yari aherutse kwemerera Kamala Harris kuyikoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza ahanganyemo na Donald Trump.