Yaba mu binyamakuru bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku muyoboro wa YouTube inkuru igezweho n’iya rutahizamu w’umunya-Portugal akaba na kapiteni wa yo ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo wafunguye umuyoboro wa YouTube akaba amaze kugira abiyandikishije (Subscribers) barenga miliyoni 16 mu gihe kitageze ku munsi.
Uyu rutahizamu wakiniye amakipe nka Manchester United mu Bwongereza, Real Madrid muri Spain, Juventus mu Butaliyani yafunguye umuyoboro wa YouTube azajya anyuzaho bimwe mu bikorwa bye birimo n’ubuzima bwe n’umugore we Georgina Rodriguez.
Hashize amasaha 20 gusa Cristiano afunguye ’YouTube Channel’ yise ’UR Cristiano’, abantu bamaze kwiyandikisha kujya bakurikirana ibikorwa ashyiraho bamaze kugera kuri miliyoni 16.
Cristiano Ronaldo yavuze ko akunda kugirana umubano ukomeye n’abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga bityo ko no kuri iyi nshuro abafitiye byinshi bizabatungura.
Ati “buri gihe nishimira umubano ukomeye ngirana n’abafana ku mbuga nkoranyambaga, YouTube yanjye izampa urubuga rwagutse ku buryo baziga bakanamenya byinshi kuri njye, umuryango wanjye, ibitekerezo byanjye ku ngingo zitandukanye. Nzagirana ibiganiro n’abatumirwa benshi bazabatungura.”
Amaze gushyiraho amashusho (videos) 19 hari amaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 10, ayarebwe gake ni miliyoni 1 irenga.