Ubuyobozi bwa YIRUNGA Ltd ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Rubavu bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanura imiterere n’aho imyiteguro igeze y’iserukiramuco rya KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA rifite umwihariko wa EXPO izaba kuva tariki 29/8-01/9/2024 i Rubavu ku mucanga wa KIVU.
Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya mbere rizibanda ku bikorwa by’imyidagaduro ariko harimo n’imurikagurisha ry’abaturutse hirya no hino mu gihugu.
Bwana Iyaremye Yves umuyobozi wa Yirunga Ltd arigarukaho yagize ati:”Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo no kugaragaza umuco no kuzamura impano zitandukanye z’abakiri bato mu bugeni n’ubuvanganzo buri wese azanabona icyo ashaka kubera hazaba haberamo EXPO.”
Anavuga ko borohereje buri wese ushaka kuzaza kwidagadura cyane ko ibiciro byoroheye buri wese aho itike yo hasi ari amafaranga 500 mu gihe n’abanyacyubahiro VIP batekerejweho bakazishyura itike y’amafaranga ibihumbi bitanu ( 5000).
Muri iri serukiramuco , Abanyarubavu n’Abahagenda bashyizwe igorora ku bijyanye n’abahanzi bazabasusurutsa biganjemo abakunzwe cyane mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda n’abandi bakizamuka bo mu karere ka Rubavu.
Hariho akarusho ko n’abandi biyumvamo impano nabo bazasaba umwanya bakigaragariza abazaba bitabiriye iri serukiramuco.
Ku wa kane tariki 29 Kanama 2024 abazitabira bazataramirwa na Nemeye Platini uzwi nka Baba cyangwa Platini P, naho Ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024 ku munsi wa kabiri w’iserukiramuco abakunzi b’injyana ya Hip Hop n’ibisumizi muri rusange bazataramirwa Riderman uzwi nka Rusake, Kuwa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 ku munsi wa Gatatu hazatarama Bull Dog
Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 ku munsi wo gusoza abitabiriye bazaheshwa umugisha na Danny Nanone.
EXPO Izajya itangira saa tatu mu gitondo, Saa munani abaririmbyi n’ababyinnyi bakomeze hasoze Umuhanzi noneho saa yine habe icyiswe After party ibere kuri LAKESIDE VIEW kugeza amasaha akuze mu minsi ine(4).
Asoza yagize ati “Nimuze mwidagadure, mwihahire ndetse munihere ijisho impano zitandukanye zizaba ziteraniye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu cyane ko ibyo kunywa n’ibyo kurya bizaba ari munange kandi ibiciro buri wese akazisangamo. Byumwihariko abanyeshuri barararitswe bazaze basezere Vacance mu bishimo!