Ni kenshi uzasanga ikiremwa muntu kigira amatsiko ku bintu runaka kuko ahanini ni ikintu umuntu avukana nubwo usanga bitandukaniye ku kigero bagiramo ayo matsiko.
Abafana benshi cyane b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana dukunze kwita “Gospel songs” mu rurimi rw’amahanga, bategerezanije amatsiko menshi cyane indirimbo nshya kandi ya mbere y’umunyamakuru w’umunyarwanda witwa ‘Didace Turirimbe’, wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.
Uhise wibaza uburyo abantu bategereje indirimbo ku munyamakuru kandi bakabaye bayitegereza ku muhanzi, ariko byose birashoboka kuko ntabwo ari ibintu bigoye kuba umuntu yabikora byombi abifatikanije kuko ninako benshi babigenza, cyane ko kuririmba atari akazi kakubuza gukora indi mirimo.
Uyu Didace rero uretse kuba ari umunyamakuru ahubwo yafashe n’irindi zina ry’ubuhanzi, aho yakoze indirimbo ye yambere yise ‘NDAKUBUJIJE’, ayikoranye n’umuhanzikazi wo mu Burundi uzwi ku mazina y’ubuhanzi ‘Daniella Koze’, izasohoka ku mu w’ejo kuwa kabiri Kanama/27/2024 mu masaha y’igicamunsi.
Mu busanzwe Didace ni umunyamakuru wabitangiye nk’umwuga mu mwaka wa 2020, atangira akorera igitangazamakuru cyitwa Genesisbiz, agenda akorera n’ibindi bitangazamakuru byinshi bitandukanye byo mu Rwanda nka za BTV, YONGWE, n’ibindi.
Yakoraga kandi akora ibiganiro bitandukanye byaba ibya politike (politics), imyidagaduro (entertainment), igospel, ndetse anakora akazi ko gufasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo (promoter), no kubakorera indirimbo mu buryo bw’amashusho (Videographer), cyane cyane iza gospel.
Mu kiganiro Didace yagiranye n’umunyamakuru wa umubanotv.com, yavuze ko iyi ndirimbo nubwo ari iya mbere asohoye bitavuzeko ari nayo yanyuma. Muri macye azakomeza gusohora n’izindi ndirimbo.
Iyi ndirimbo nshya y’umuhanzi Didace yise ‘NDAKUBUJIJE’ yaririmbye afatanije n’umuhanzi ‘Daniella Koze’ nawe ubarizwa mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cyabo cy’U BURUNDI, izanyuzwa ku rubuga rwa youtube rw’uyu muhanzi Didace rwitwa YARABIVUZE Official (www.youtube.com/@dtempire12).