Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago yahunze igihugu

Yago ni izina ryavuzwe cyane muri iyi myaka ndetse cyane cyane biba akarusho ku mbuga nkoranya mbaga, cyane ibi byatangiye nyuma Yuko yinjiye muri muzika.  Nyuma haje gukurikiraho inkundura yibibazo byinshi yago yagiye agarukaho birimo kugambanirwa, kwibwa umuyoboro we wa YouTube yanyuzagaho ibiganiro ndetse n’ibindi.

Mu masaha ari hagati ya saa tatu na saa yine, nibwo Yago wari usanzwe yaramamaye kuri  TV10 ndetse no kuri yago tv show akaninjira mu ruhando rwa muzika yashyize ku mbuga nkoranya mbaga icyo yise ibaruwa ngufi ifunguye, avuga ko ahunze u Rwanda

Advertisements

Mu magambo ye yagize ati” Rwanda nkunda nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko kabashatse kunyica mumyaka 4 ishize, ngataka ariko ntawanyumvise numwe umutima wanjye urababaye cyane ariko  numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye,mama arakubyarira“. Yasoje agira ati” Uganda munyakire ndabasabye”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top