Polisi y’u Rwanda yatangaje igihe impushya za ‘automatique’ zizatangira gukorerwa

Ishami rya Polisi y’u Rwanda, rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” bizatangira kuva ku wa 09 Nzeri 2024.

 

Ni itangazo Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri X ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Nzeri 2024.

Rivuga ko ibyo bizamini bizakorerwa ku bibuga bya Busanza na Gahanga byo mu Karere ka Kicukiro, icya Nyarugenge n’icya Musanze.

Itangazo rirakomeza riti “Abakeneye iyo serivisi bazatangira kwiyandikisha kuva ku wa 06 Nzeri 2024 ku cyiciro cyo ku rwego rwa B (AT) gusa.”

Icyakora rigaragaza ko abifuza gukorera ibindi byiciro ku binyabiziga bya “automatique” bazabimenyeshwa mu bihe biri imbere.

Muri Nyakanga mu 2023 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za ’automatique’.

Nyuma ku wa 25 Mata mu 2024 mu Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, hemeremezwamo iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’.

Nyuma muri Nyakanga 2024 hasohotse iteka rishya rya Perezida riha impushya z’imodoka za ‘automatique’ umwihariko mu Rwanda.

Ni iteka nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002 na ryo rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Rigaragaza ko uzajya utsinda ikizamini cyo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ikinyabiziga cya “automatique”, ku ruhushya rwe hazajya hongerwaho inyuguti ’AT’, bivuga “Automatic Transmission”.

Ryemeza kandi ko izo nyuguti za ‘AT’ zizajya zishyirwa kuri buri cyiciro cy’uruhushya rwo gutwara imodoka rwa burundu, uretse impushya za A1 na B1 zidahinduka kuko zagenewe abafite ubumuga.

Ni ukuvuga ko izo nyuguti zizajya zishyirwa ku mpushya za A, B, C, D, D1, E na F kuko impushya za A1 na B1 zagenewe abafite ubumuga.

Iri teka rya perezida rishya rigaragaza kandi ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu akoresheje ikinyabiziga cya “automatique” mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” gusa byo mu rwego afitiye uruhushya.

Icyakora ryongera kuvuga ko uwahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akoresheje ikinyabiziga cya “manuel” mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” n’ibya “manuel” ariko byo mu rwego afitiye uruhushya.

Advertisements

Mu bizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka za “automatique” hatazajya hakorwa ikizamini cya “démarrage” gisanzwe gikorwa ku modoka za “manuel” kuko imodoka ya “automatique” iyo igeze ahazamuka ihita yishyiriramo “vitesse”.

Gukorera impushya zo gutwara imodoka za ‘automatique’ bizatangira ku wa 09 Nzeri 2024

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top