Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge kuri uyu wa Kane taliki 5 Nzeri 2024 yashyize hanze indirimbo nziza cyane yise IMBERE NI HEZA, ikozwe muburyo bugezweho.
Iyi ndirimbo ikimara kugera hanze yakurikiwe n’inkuru zaganirwaga cyane nabagenda cyane mu karere ka Musanze, ivuga ko iyi ndirimbo Ari iya Korali Rabagirana yasohowe muburyo butari bwo.
Mu gushaka kumenya amakuru mpamo kuri iyi ndirimbo twahamagaye umuyobozi wa Chorale Rabagirana maze tumubaza kuri izi nkuru zavugwaga cyane.
Bwana MBYAYINGABO Jmv yavuze ko batunguwe no kubona integuza y’iyi ndirimbo (Coming soon). Ati” Inkomoko ni igiterane twateguye muri 2019 dutumira Korali Shalom, Muri iki giterane twagiranye ibihe byiza bituma tuyigabira Inka. Ati” nabo bahise baduha indirimbo nk’ikimenyetso cy’ubumwe twari tugiranye”
Akomeza avuga ko indirimbo bayitanze ku mugaragaro kuko yatangiwe mu giterane cyarimo imbaga y’abantu. Ati” baduhaye indirimbo yitwa IMBERE NI HEZA”.
Ibi umuyobozi ushinzwe imiririmbire muri Korali Rabagirana Madame UWAMARIYA Anastasia yagize ati ” byatubabaje kuko nanyuma y’uko bayiduhaye, bakomeje kuyiririmba nk’iyabo, nyuma naje kwandikira umuyobozi wabo nti ko mwaduhaye indirimbo mukaba mukiyikoresha nk’iyanyu ese tuyireke twebwe? Aransubiza ati” ni iyanyu ariko kuba tuyiririmba ni nkuko twaririmba iyabandi ni ibintu bisanzwe, ariko ni iyanyu rwose.”
Madame Anastasia akomeza agaragaza ko ibi byabababaje ko byari byoroshye kubabwira ko Wenda bibeshye bakabaha indirimbo ko ariko bayisubije. Ati” ibaze ko baduhaye urupapuro rwerekana ko bayiduhaye, bayishyira ku urupapuro rwarundi rukomeye, baranarufunika kuburyo rutagwa no mumazi ngo rwangirike? N’iyo batubwira ko Wenda bayiduhaye bibatunguye twarikuyireka ntituyiririmbe pe!”
Kuri iyi ngingo twahamagaye umuyobozi wa Korali Shalom bwana RUKUNDO Jeanluc ku murongo wa Telefone nawe ati” yego nibyo mu gitaramo twakoreye Imusanze twarayitanze, ariko kuba twayikora ntago bivuze ko twayibambuye!” hano bwana Jeanluc yatanze urugero ku ndirimbo ziririmbwa na Korali nyinshi nyamara zitari izabo, ati ” ni ibisanzwe rwose, amakorali menshi arabikora icyangombwa ni ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu”.
Umwe mu baririmbyi ba Korali Shalom twaganiriye utashatse kw’ivuga Amazina mu maseka menshi yagize ati” iriya ndirimbo ni nziza cyane rwose, nawe urabyumva“.
Ku italiki ya 12 Kanama 2018 mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention center, cyari cyatumiwemo abahanzi bakomeye nka Alex Dusabe, Papy Claver na Ntora worship team, nibwo Korali Shalom yashyize hanze umuzingo witiriwe IMBERE NI HEZA
Hari ibindi byavuzwe inyuma y’amarido ko ngo nyuma Yuko Uwari umuyobozi wa Korali Shalom yemeye gutanga impano y’indirimbo hamwe na nyobozi ya Korali bakayiha Korali Rabagirana isanzwe ibarizwa muri ADEPR Nyarubande (Musanze) ngo muri Korali Shalom habayeho kutavuga rumwe cyane ko ngo iyi Ari imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane muri Korali Shalom.
N’ubwo ibi byose bivugwa ntanumwe uhakana ko iyi ndirimbo Shalom itayihayemo impano Korali Rabagirana, gusa ubusanzwe muri za Korali, amakorali akunda gukoresha ibihangano byabandi Ibyo bo bakunda kwita korasi, gusa akenshi iyo indirimbo yabandi yisubiwemo nabyo byandikwaho. Urugero Ijambo nyamukuru by Shalom covered by Korali runaka.
ubwo twakoraga iyi nkuru, indirimbo yarimaze amasaha abiri isohotse yari imaze kurebwa nabasaga ibihumbi 2,247 ni indirimbo yakorewe muri Bk Arena
njyewe kuruhande rwanjye ndumva ibi bitakabaye bibateza umwuka mubi kuko bose ni ivugabutumwa bakora kereka niba ari inyungu zabo ariko niba ari inyungu zumurimo wImana bibigira birebire