Mu karere ka Musanze hamaze iminsi havugwa ubutubuzi bushingiye ku bigo by’amashuri, muri iki gihe cy’itangira ry’amashuri usanga ababyeyi batekerereza abana bibaza aho berekeza abana babo murwego rwo kubaremera intagiriro nziza y’ubuzima (Ireme ry’uburezi).
Nkubu umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Cyuve Madame Uwitonze Annonciata wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza umwaka w’amashuri wa 2023- 2024 (graduation) yashimiye ababyeyi bahisemo kurerera mu kigo cya Ecole Bilingue la Fontaine. Anashimira ikigo ko cyabaye umusingi mu kubakwa uburezi bufite Ireme.
Ecole Bilingue la Fontaine ni ikigo giherereye mu karere ka Musanze umurenge wa Cyuve ahazwi nko mu Gashangiro kikaba cyigisha guhera mu mashuri y’inshuke kugera mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza.
Umuyobozi w’ikigo Madame DUHIRWE Charlotte yagize ati ” ibanga dukoresha n’uko mbere y’uko umwana yinjira mu masomo abanza guhabwa ibyishimo bihagije, kuko umwana utishimye ntiyatanga umusaruro. Mu ijambo rye yakomeje avuga ko uburezi bufite Ireme aricyo kintu bimitse.
Ati” twebwe uburezi bufite Ireme nibwo twimitse kuko turerera u Rwanda turifuza ko u Rwanda tuzasaziramo ruzaba rutekanye bitewe n’uburezi n’uburere abana bahawe guhera mu buto bwabo.
Yanavuze ko ikigo gifite imodoka zitwara abana bitryo bigatuma bagera ku ishuri butabagoye.