Mu Mujyi uhora ushyushye wa Kigali ugaragaramo urubyiruko rwinshi, ubucuti hagati mu bantu bushinga imizi bugakomera nk’imisozi myiza iranga uyu murwa mukuru w’u Rwanda.
Mu bakiri bato umubano wubakwa uhabwa agaciro kandi ukishimirwa kugeza aho icyizere kiba umusingi n’agaciro muri byinshi.
Mu buzima bumeze butyo, ni ibisanzwe ko inshuti zisangizanya ibintu hafi ya byose. Ibitekerezo byabo, inzozi, ingorane n’ibyiza bahura na byo mu buzima n’ibindi.
Ariko ntiwakwirengagiza ko hari imvugo ivuga ko “hashwana abakundanye” kandi na none ntiwakirengagiza ko gusangizanya ibintu kuri uru rwego bishobora gutuma habaho kurengera ku bubaha uburenganzira bwite bw’umuntu no ku makuru y’ibanga ye.
Kuri ubu ikigoye ku rubyiruko rw’i Kigali ni ugufata umwanzuro w’ibyo rugomba kubwira no gusangiza inshuti zarwo no kumenya ni ryari rugomba gushyiraho umurongo ntarengwa ku makuru bwite yarwo.
Iyo bigeze kuri iyi ngingo yo kumenya uwo wisangamo ukamubwira ibyawe no kumenya ibyo ugumana, imbuga nkoranyambaga zirushaho gutera urujijo, kubera ko gukurikirwa kuri izi mbuga no kuzikundirwaho bishobora kukugeza mu gusangiza byinshi [bishobora kuba atari ngombwa] abagukurikira kandi bidakwiye.
Kugira ubuzima bwite ntibisobanura guhisha inshuti zawe amabanga amwe n’amwe cyangwa ngo kudaha agaciro ubucuti bwanyu, ahubwo ni ukumenya ko hari ibintu bimwe na bimwe bigize ubuzima bwacu birimo imibereho yacu, ibitekerezo byacu n’ibyiyumviro byacu bigomba kumenywa n’umuntu ku giti cye.
Ni ukumenya ko ari byiza kugira bimwe mu bice byacu tudashobora gusangiza abandi, kandi ko kubikora bidatuma tuba abantu badakwiriye kwiringirwa cyangwa ngo tube inshuti mbi.
Bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kugera kuri iyo ntego, ni ugushyiraho imirongo ngenderwaho kandi hakabaho kuyubahiriza. Iyi mirongo ngenderwaho ntigomba kuba inzitizi ahubwo ni imirongo ifasha gusobanura uko wifuza ubuzima bwawe bwite bwagenda.
Urugero, biremewe rwose ko wakwanga gutanga amakuru amwe n’amwe arebana n’ubuzima bwawe niba wumva ko atari cyo gihe cyiza cyangwa niba ari ibintu ukirimo gutekerezaho.
Inshuti nyakuri zizumva neza impamvu yawe kandi zizubahe. Iyo mugendeye muri uyu murongo bituma ubucuti bwanyu burushaho gukomera kandi bukaramba.
Urubyiruko rw’i Kigali rugomba gutangira kumva icyo ubuzima bwite busobanuye kuri rwo no kumenya ahantu rushobora gushyira imirongo ntarengwa yarufasha mu buzima.
Ibi ushobora kubigeraho binyuze mu gushyira mu bikorwa ibintu bitandukanye birimo nko gufata igihe ukirengagiza gukoresha imbuga nkoranyambaga zigutera igitutu cyo gutangaza ibintu byinshi bitari ngombwa, gufata icyemezo cyo kutagira uwo utangariza ibyo ushaka kugeraho mu gihe utarabigeraho n’ibindi.
Byose bisaba kwigengesera mu byo utangaza n’abo ubitangariza, ukiyumvisha ko mu gihe wabitangaje bizaba ari amahitamo yawe aho kuba itegeko cyagwa indi mpamvu.
Kumenya kugenzura ubuzima bwite bwawe mu mubano runaka n’inshuti yawe binasobanuye ko urushaho gukomera. Aho kwita ku gihe ibyo muganira bimara urubyiruko rw’i Kigali rwakwita cyane ku gaciro k’ibyo baganira n’incuti zabo. Mu gukora ibyo imibano irushaho kuba myiza kandi ikaguka hatabayeho kuvogera ubuzima bwite bwanyu.
Ikindi ni uko kuba umuntu yifuza ko hari ibye biba ibanga bidatuma abantu badakomeza kwizerana dore ko ari byo rufatiro rw’ubucuti ubwo ari bwo bwose, ahubwo bituma icyizere hagati muri bo cyiyongera.
Iyo inshuti zumvise ko hari ibintu umuntu ashaka kugumana muri we bituma habaho kugirirana icyizere no kumvikana.
Byerekana ko buri wese mu mubano runaka aha agaciro ubucuti afitanye na mugenzi we ndetse n’ubuzima bwite bwa buri wese.
Guhuza ubucuti n’ubuzima bwite bwa muntu ntibisobanura ko ugomba guhitamo kimwe ahubwo ni ukumenya uko wabihuza byombi, kugira ngo ugire umubano ukomeye n’ubuzima bwawe bube ubwo wishimira.
Mu Mujyi wa Kigali aho abantu bahora bahuze kandi bagerageza kubaka ubucuti, kugerageza guhuza ubwo bucuti n’ubuzima bwite bwawe ni ingenzi kuko bifasha mu kurushaho gukomeza uwo mubano.
bi bifasha abakiri bato kwigirira icyizere no kugira icyo bageraho mu buzima.