Umuturage witwa HARERIMANA Ephigenie utuye mu karere ka Gakenke umurenge wa Janja akagari ka Gakindo aratabaza anishinganisha avuga ko abana be yibyariye nyuma yo gukora amanyanga bakiyandikishaho umutungo we wose agasigarira aho ngo bashaka no kumwambura ubuzima.
Yagize ati ” byatangiye ubwo abo bana bakoraga mu nzego zibanze nyuma baza kuntuma ibyangombwa by’ubutaka bwose ngo babishyire muri sisiteme, nuko ndabibajyanira banyereka igitabo ngo nsinyemo ndasinya. Nyuma rero ubwo umwana mukuru yapfaga nibwo umukurikira witwa NAMAHORO Yaje ansaba ibyangombwa bya bwabutaka bwose mubaza icyo abishakira ambwira ko Ari imitungo yabo ko bibanditseho bitryo ko ntaburenganzira mbifiteho! Narabimwimye mpitamo kwiyambaza ubuyobozi kuko ubutaka bwanyanditsweho 2011 ariko babwiyandikaho 2021
Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60-65 yakomeje avuga ko yagiye ku isibo bamwandikira icyemezo cyo kujyana ku mudugudu, agezeyo mudugudu yanga kumuha ikimujyana ku kagari ariko ahitamo kujya ku kagari ngo bo baramwandikira ndetse mu ibaruwa dufitiye kopi yanditswe na Gitifu yemezaga ko nyuma yo gukusanya amakuru akagari kasanze Abana bariyandikishijeho iyi mitungo koko, ariko uru rwandiko ngo ntabwo umurenge waruhaye agaciro.
Ati” nahisemo kujya ku karere ngo mbabwire ikibazo cyanjye barebye basanga ngo byanditseho ko Ari impano nabahaye! Nkibaza none ko nabyaye abana 4 kuki babiri aribo biyanditseho iyo mitungo? Ubwose abandi barazira iki, Wenda ko nshimye ko njyewe bashaka kumpitana?. Akomeza avuga ko ku karere umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza yamubwiye kujya gushaka icyangombwa mu mudugudu cyuko atishoboye ngo akarere kamuburanire ariko ngo nacyo yarakibuze, ngo ahubwo uwo mwana we witwa NAMAHORO atangira kumushyiraho iterabwoba akoresheje murumuna we ngo akamubwira ko azamwica ko agomba kwibwiriza akava munzu yabo agashaka iyo ajya.
Umuyobozi w’umurenge wa Janja VUGUZIGAMA Valens ubwo twamubazaga kuri iki kibazo yasubije ati” Ntacyo navuga Umuryango utabimpereye uburenganzira”
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gakenke HAKIZIMANA Juvenal wanakiriye uyu mubyeyi we yemeje ko uyu mubyeyi yarenganye. Yagize ati” Rwose yarenganye kuko yansobanuriye ikibazo nimva gifite ishingiro, musaba kujya ku murenge ngo bamuhe icyemezo cy’uko atishoboye ubundi tumuhe umuburanira m’urukiko“.
Icyatangaje abantu nuko mu kiganiro kiba mu gitondo Saa mbiri kuri Yongwe TV buri munsi ubwo abanyamakuru nabazaga umuyobozi w’akarere ka Gakenke kuri iki kibazo agasubiza ko akizi ko ariko uwo mugore abeshya Kandi ko niyo yabura aho aba ngo akarere kamucumbikira kuko ngo leta idakennye. Yagize ati ” icyo kibazo ndakizi ariko uwo mubyeyi arabeshya ntago babikoze mu manyanga kuko barabyemeranyije bahinduza ibyangombwa! Kuko iyo mitungo itari iye ahubwo ni iy’abana rero ntago yabura aho aba kuko leta ntikennye tuzamukodeshereza!
Umwe muri aba bana wanavuzweho mu nkuru NAMAHORO ubwo twaganiraga yuvuze ko iyi mitungo koko ibanditseho ariko ko babikoze mu rwego rwo kwirinda ko uyu mubyeyi yazayigurisha, Yanavuze Kandi ko ngo atigeze yirukana umubyeyi munzu ibyo Ari ikinyoma.
Ibyangombwa by’uyu mutungo twabonye byatanzwe muri 2011 byari byanditse kuri HARERIMANA Ephigenie, mugihe ibindi byangombwa byasohotse nyuma nabyo dufitiye Copy byanditseho abana babiri barimo n’uwitabye Imana ndetse bigaragazwa ko iyo mitungo Ari iyabo Kandi ko buri wese muri bo afiteho 50% , abo bana ni TWAGIRANARIYA Esther na NAMAHORO Mediatrice.
Bimwe mubyo Ephigenie agarukaho ni uko hari ababirinyuma ndetse banabifitemo inyungu bitryo bakaba bari gufasha umwana we kugirango umukecuru yamburwe imitungo ye ijye burundu kuri uwo mwana cyane ko ngo uwo bari bafatanyije uyu mugambi we yamaze kwitaba Imana.
Nka Umubano tuzakomeza dukurikirane iby’iki kibazo tuzagenda tubibagezaho.