Ipfukire Korali Hoziana yazanye mu gitaramo cya Jehovah Jireh yanyuze benshi

Mu gitaramo Imana iratsinze live Concert gitegurwa na Korali Jehovah Jireh cyabaye ku nshuro yacyo ya kabiri, Korali Hoziana ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge yaritegerejwe na benshi cyane. Ibi byagaragajwe n’uko igihe yatumirwaga kuruhimbi ngo itaramire abitabiriye igitaramo, bo ubwabo (Abitabiriye igitaramo) bahita baririmba indirimbo ya Hoziana yitwa Tugumane kugera ubwo Hoziana yageraga kuruhimbi, maze banahera ku ndirimbo ikunzwe cyane yitwa Dufite ibihamya ubwo ibyakurikiye kwari uko abitabiriye Bose bahagurutse bafatanya nayo kuririmba iyi ndirimbo.

Mu ipfukire Korali Hoziana yazanye harimo indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa Yerusaremu byagaragaye ko ikunzwe cyane kuko kuva itangiye kugera irangiye abitabiriye bayiririmbye nk’abayirepese kuko bayiririmbaga badategwa.

Nyuma y’iki gitaramo twagerageje kwegera bamwe mu bitabiriye tubabaza uko bakibonye, nkubu twahereye kuri MANIRAKIZA Theogene maze ati” Mwabantumwe Hoziana ifite umwimerere wayo rwose pe! Hoziana ifite indirimbo zuzuyemo ijambo ry’Imana Imana ibahe umugisha pe!

Hari umudamu wari wicaye hafi yanjye ubwo Hoziana yaririmbaga iti” Dufite ibihamya” nabonaga Ari mu isi yawenyine, nawe yagize ati ” Nitwa Akimana Josephine, naturutse Rwamagana. Nakunze Hoziana cyera ariko ubu nibwo nayibona imbona nkubone, ndayikunda, Kandi muzabambwirire ko aribo batumye nkizwa.

Advertisements

Korali Hoziana yatangiye umurimo w’Imana hagati ya 1967 – 1968 ndetse iza kuba Korali y’ubukombe mu Rwanda no hanze y’arwo. Iyi Korali yateguje abantu ko ifite igitaramo iri gutegura mu mpera z’umwuka kizamara iminsi itatu(3) kikazaba guhera kuwa 22 – 24 ugushyingo 2024 nkuko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Korali Hoziana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top