Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bishobora kwibasira buri wese hatitawe ku uwo ari we, imyaka, inkomoko, ubushobozi cyangwa uburyo bw’imibereho
Tugiye kugaruka ku bintu ushobora kuba utazi ku buzima bwo mu mutwe.
Ibibazo byinshi by’ubuzima bwo mu mutwe si ibikomeye gusa cyangwa ibiramba.
Kenshi iyo uvuze ubuzima bwo mu mutwe abantu benshi bumva indwara zikomeye zo mu mutwe. Ubundi bifatwa nko kuba wari umeze neza ugatangira gufatwa n’indwara zitandukanye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko ubuzima bwo mu mutwe ari “ukugira ubuzima bwiza aho umuntu amenya ubushobozi bwe.”
Mu by’ukuri, umubare munini w’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ntabwo biba bikomeye nka bimwe umuntu ashobora no kubonesha amaso cyangwa ngo bibe bya bindi biramba ahubwo hari n’ubwo biba ari ibibazo byoroheje kandi bishira vuba.
Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 300 ku Isi bafite agahinda gakabije, mu gihe abangana na 4% by’abatuye Isi bose bahorana ubwoba bukabije. Ibi ni byo akenshi bikunze kuza imbere iyo havuzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe.
Igitsina cy’umuntu kibigiramo uruhare
Imibare igaragaza ko indwara y’agahinda gakabije, ubwoba bukabije, Bipolar Disorder (uburwayi bwo mu mutwe butera impinduka zidasanzwe mu mitekerereze y’umuntu, imbaraga, urwego rw’ibikorwa n’ibindi) byibasira cyane abagore mu gihe indwara nka ‘schizophrenia’ n’ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikunze kwibasira abagabo.
Ibyo turya bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe
Mu busanzwe tumenyereye ko uko umuntu ameze mu mutwe bigira uruhare mu myitwarire ye yo kurya. Ku rundi ruhande hari ibimenyetso bigaragaza ko ibiryo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Urugero bitewe n’indyo abaturage bo ku nyanja ya Mediterrane bakunda kurya baba bafite ibyago bingana na 33% byo kugira agahinda gakabije.
Kubura ibitotsi bishobora gutera ‘depression’
Kubera imiterere y’imibereho y’iki gihe, igihe abantu basigaye bamara baryamye kigenda kigabanyuka. Ibi ariko ntibikuraho ku kuryama ukaruhuka bihagije ari ingenzi cyane mu kugira ubuzima bwiza.
Kubura ibitotsi bifitanye isano n’indwara nyinshi nka diabetes, indwara z’umutima, umubyibuho ukabije ndetse n’agahinda gakabije (depression).
Ibibazo byinshi byo mu mutwe byibasira abari munsi y’imyaka 25
Nibura 10% by’abato bari mu myaka iri munsi ya 20 basangwamo indwara zo mu mutwe, bikanaba impamvu imwe ituma bagira ubumuga.
Nibura 50% by’abafite ibibazo byo mu mutwe baba babigira ku myaka 14, naho 75% byabo bigatangira gufata indi ntera mbere y’imyaka 25.
Bitewe n’ingaruka zikomeye z’indwara zo mu mutwe ku bantu bakuze ni byiza byo kuvurwa hakiri kare, kuzirwanya mu bakiri bato ni ingenzi kugira ngo bazagire imibereho myiza.
Hari isano ikomeye hagati y’imibereho n’ibibazo byo mu mutwe
Ubushakashatsi bwerekana ko uko imibereho y’abantu isumbana binateza ibyago byinshi byo kugira ibibazo by’ubuzima, birimo kwishingikiriza ku bandi, kwigunga, indwara zidakira, abantu bagahura n’igabanyuka ry’amahirwe yo kubaho, umubare munini w’abana bapfa bakiri bato, uburezi budafite ireme, n’ibindi.
Uburyo bwo kugera ku buvuzi bwo mu mutwe akenshi bushingira ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu runaka, bityo rero ubusumbane mu mikoro binatuma habaho umubare munini w’indwara zo mu mutwe zitavurwa.
Burnout irenze kuba ikibazo cy’umutima gusa
Mu gusobanura ubu burwayi buzwi nka ‘Burnout’, hakoreshwa imvugo nyinshi nko kugwa agacuho, kugira umunaniro ukabije, kunegekazwa n’akazi n’izindi ku buryo uwibasiwe na bwo atangira kumva agenda azinukwa akazi, akajya akora atabishaka n’umusaruro yatangaga ukaba muke.
Abahanga bavuga ko ubu burwayi buterwa no gukora imirimo irenze urugero, guhorana ubwoba bwo kwirukanwa, kudahabwa uburenganzira bwo gufata imyanzuro irebana n’akazi n’akarengane abakoresha bagirira abakozi ku buryo bibaviramo ubwo burwayi bukora ku mubiri budasize ibyiyumvo n’amarangamutima y’umuntu.
Mu 2019 OMS yasobanuye Burnout nk’indwara umuntu agira bitewe no gukora by’umurengera mu kazi ke. Yemeje burnout nka kimwe mu bimenyetso byitera umuhangayiko uhoraho mu kazi.
Imbuga nkoranyambaga zishobora guteza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
N’ubwo Isi ya none idusaba guhora ku ikoranabuhanga mu kumenya aho igeze, ni na ko kurimenyera cyane byongera ibyago byo guhora wumva uri wenyine ukagera aho ukisanga utakivugana n’abantu akaba ari naho bitangirira gutangira kugira ibibazo byo mu mutwe.
Imbuga nkoranyambaga zishobora gutuma umuntu arushaho kuba mu bwigunge aho kumufasha mu guhuza n’abandi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu bakoresha imbuga nkoranyambaga 10% bavuga ko bahagirira ibihe bibi mu gihe abangana na 13% bagaragaza ko bibatera ubwigunge.
Kubera gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, abari munsi y’imyaka 25 ni bo baba bafite ibyago byinshi byo kugira ubwigunge no guhura n’ihohoterwa rikorerwa kuri internet.