Ivugabutumwa rikurwe mu magambo rijye mu bikorwa, Korali Gahogo mubihembura ubugingo n’umubiri

Korali Gahogo ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Ururembo rwa Nyabisindu mu karere ka Muhanga,  iri mu gitaramo yateguye kizamara icyumweru cyose ndetse kigasozwa kucyumweru cya taliki 6 Ukwakira 2024 yise Gahogo Evangelical Week.

Umuyobozi wa Korali Gahogo Thadee NIBAMUREKE  yavuze ko iki gitaramo kiba buri mwaka kuko ngo umwaka ushize nubundi cyarakozwe ndetse icyogihe hari hatumiwemo Korali Hoziana ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Uyu Muyobozi agaruka kuri iki gitaramo  yavuze ko hari ibindi bikorwa bazakoreramo birimo ibijyanye n’imiberebo myiza y’abaturage.

Ati” tuzatanga ubwisungane mukwivuza (Mituweli) ndetse tuzasura n’abarwayi nibindi bikorwa byinshi tutahita tuvugira aha kuko kugeza ubu hari inkunga tukiri gukusanya. kukijyanye n’imibare y’abazatangirwa ubwisungane mu kwivuza umuyobozi yavuze ko nabo imibare itatangazwa kuko  bagisuzumana n’ubuyobozi bw’umurenge kugirango hamenyekane abatarishyura Ubwisungane bitryo aribo bafasha kububona, gusa akanavuga ko batazajya munsi y’abantu 200

Umuyobozi kandi Yanavuze ko kubwiriza ubutumwa bwiza umuntu ubabaye bigoye bitryo ko hagomba kubaza gukemura byibora bimwe mubimuhangayikishije ukabona kumubwiriza anavuga ko n’ubwiriza agomba kuba yagabanyirijwe umusonga bitryo akavuga ibimuva k’umutima ariyo mpamvu babanza gufashanya ubwabo nkabagize Korali Gahogo ubundi bakajya gufasha n’abandi. Bwana NIBAMUREKE yaboneyeho no guhamagarira abantu kuzazinduka bagasangira inkomezabugingo y’uwo munsi.

Iyi Korali Gahogo yatangiye umurimo w’Ivugabutumwa mu mwaka wa 1994 mu bihe bitoroshye ndetse batangira Ari abaririmbyi 8, gusa akemeza ko Korali ubu yagutse bigaragarira buri wese kuko ubu ifite abaririmbyi barenga130. Barimo abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko.

Gahogo Evangelical Week ku inshuro y’ambere yakozwe mu mwaka wa 2018 ndetse icyogihe hakozwemo Ibikorwa byinshi bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, intego y’uyu mwaka iboneka muri Bibiliya mugitabo cy’abami bambere 19:7.

Advertisements

Umva indirimbo ya Korali Gahogo yitwa Rya joro.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top