Korali Shiloh ibarizwa muri ADEPR Muhoza ho mu karere ka Musanze iherutse kugirira urugendo rw’ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali kuri ADEPR SGEEM I Gikondo, muri iyi nkuru yacu turifashisha ibihe byaranze uru rugendo kugirango tubagaragarize iyi Korali.
Ni Korali yakoze ikidasanzwe gikunda kunanira benshi cyitwa Igihe. Shiloh yageze aho yagombaga kuba iri kugihe kuburyo nka bamwe mubo twaganiriye babarizwa i Gikondo bavuze ko ubundi usibye na Korali ahubwo ngo n’umuhanzi Kandi Ari umwe bijya bimugora kubahiriza igihe, ngo baratunguwe uburyo Korali yaturuka kure ikahagera ku gihe mugihe hari naturuka hafi bikayagara kubahiriza igihe.
Korali Shiloh irashyigikiwe bikomeye! Ubwo Shiloh yageraga I Kigali yahasanze abantu benshi bari baturutse hirya no hino baje kuyishyigikira urugero hari abaturutse i Bugesera, ibice bitandukanye bya Kigali, Rwamagana nahandi. Ibi bijyana n’itsinda ryaherekeje iyi Korali ririmo abashumba, abaterankunga, abaririmbyi bandi makorali ndetse n’abandi. Aha nti twakwirengagiza amakorali yashyigikiye Shiloh by’umwihariko Goshen nayo ibarizwa kuri ADEPR Muhoza.
Shiloh ni Korali yubatse ite?
Aha turayivuga dushingiye kuri uru rugendo yakoze ku italiki ya 3 Ugushyingo 2024 kuri ADEPR SGEEM I Kigali.
Shiloh yubatse bikomeye urwego rw’umuziki(abacuranzi).
Hano reka twifashishe imibare. Ku inshuro y’ambere Shiloh yahawe kuririmba indirimbo 4, izamukana abacuranzi 5 nushinzwe amajwi umwe uzwi nka Izere umaze imyaka myinshi akora Sonorizasiyo mu rusengero rwa ADEPR Muhoza. Abo bacuranzi ni: piano Perezida Joshua, Piano Elyse, piano Boaz, gitari baze Joshua, ingoma Ni Benjamin, iyi ekipe y’abacuranzi nubundi ni abacuranzi babigize umwuga basanzwe banafasha n’andi makorali! Bose ni aba Korali Shiloh Kandi bamaze imyaka irenga 5 bacurangana, ibi byumvikanisha urwego bahagazeho mu muziki ndetse bigatanga ishusho y’umuziki wa Korali Shiloh.
Urwego rw’imiririmbire.
Kugirango hano tubisobanure neza reka tubanze tubabwireko Uyu munsi wonyine Shiloh yaririmbye indirimbo 19 zose! Ni ibintu bidasanzwe kuri Korali binagaragaza urwego iyi Korali yishimiwemo i Kigali.
Muri iyi Korali harimo abaririmbyi basanzwe bafasha mu gutoza Andi makorali arimo nayo muri Kigali bitryo bishobora kugaragaza urwego rwo kuririmba iyi Korali iriho, bishobora kugutungura nkubwiye ko hari abaririmbyi bafashe mikorofone guhera ku ndirimbo yambere baririmbye yitwa Ijambo kugera kuyo basorejeho yitwa nahisemo Yesu, ubwo nashakaga kukumvisha imyitozo ihagije bakora yo kuhabura ibyera mu buryo bwera budafite imiziro. Iyi ni Korali abayumvise bagize bati ” iyi Korali ntawamenya ko iba muntara pe! Uziko wagirango ni Joyous celebration yo muri Africa Yepfo!”.
Ku kijyanye n’imiririmbire ya Shiloh ubusesenguzi bugaragaza ko iri mu makorali yambere mu Rwanda kabone nubwo ituruka muntara. Uwitwa Samuel twari twegeranye yaranyingoreye ati ” iyi Korali niyo kujya kuririmbana naza True promise, Mbonyi, Alarm nizindi gikomeye pe, ikibazo nuko yibera mu ntara”.
Ikindi iyi Korali yakundiwe kurusha ibindi byose nuko ngo indirimbo zayo ziba Ari ijambo ry’Imana ryanditswe muri Bibiliya, ndetse ibi bigashimangirwa n’uko iyo bagiye kuririmba indirimbo babanza kugaragaza aho yanditse, bigatuma bemeza ko Umwuka w’Imana ndetse n’agakiza kayo Kari muri bo. Urugero: indirimbo yabo yitwa Umusaraba iboneka muri matayo 16:24, iyitwa Bugingo iboneka muri 2Timoteyo 4:6, iyitwa Ntukazime iboneka muri Abarewi 6:5, n’izindi ni uko, bigatuma Shiloh igira abakunzi benshi. Erega no mu ikoranabuhanga Korali Shiloh iri mu makorali agendana potojegiteri kugirango ibyo baririmba buri wese abibone mu nyandiko!
Abaririmbyi ba Korali Goshen bazindukanye na Shiloh ndetse bahava Ari uko nayo imaze kuhava, abaririmbyi ba Goshen Kandi bari bazanye Amazi yo kuramiza abaririmbyi ba Shiloh ndetse n’ababaherekeje kugirango icyaka kitabageraho, ubu ni ubutumwa Korali Goshen yatanze bugaragaza ubumwe bw’amakorali. Nyamara ijisho ryanjye ryarabutswe abaririmbyi ba Korali Intumwa nayo ibarizwa muri ADEPR Muhoza ndetse naba Korali Bethel ibarizwa muri ADEPR Nyarubande. Byose bigaragaza gushyigikirana mu ivugabutumwa.
Bakigera i Musanze Korali Shiloh yahise iteguza abantu igitaramo cyabo ngaruka mwaka cyiswe THE SPIRIT OF REVIVAL kizaba ku nshuro ya 6 kikazaba ku italiki ya 22 Ukuboza 2024.
Chorale Shiloh imwe mu makorali agezweho mu Rwanda
Abitabiriye igitaramo barahembuwe
Chorale Shiloh yahise iteguza abantu igitaramo cyabo ngaruka mwaka cyiswe THE SPIRIT OF REVIVAL