Joyous celebration ni itsinda ritubutse ryashyiriweho kuvuga ubutumwa bushingiye ku kwamamaza ubwami bw’Imana binyuze mu ndirimbo, iri tsinda ubusanzwe ryavukiye mu gihugu cya Afrika y’epfo, rishingwa mu mwaka wa 1994 rishingwa na Lindelani Mkhize, Jabu Hlongwane, na Mthunzi Namba. Iri tsinda ku nshuro y’ambere ryaririmbye imbona nkubone mu gitaramo cyabaye mu mwaka wa 1996 ahitwa Wits Great Hall ni mu mujyi wa Johannesburg muri Africa Y’epfo.
Iri tsinda rya Joyous celebration rigiye gutaramira mu Rwanda mu mujyi wa Kigali muri BK Arena kuwa 29 Ukuboza 2024.
Ibyo kwitega muri iki gitaramo
Muri Joyous celebration habarizwamo abahanzi bakunzwe batandukanye barimo Zaza Mokhethi wamamaye nka Zaza, wigeze no gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Selena Hotel muri 2017. Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo nka Iyo karuvari inakoresha no mu Rwanda. SI uyu gusa kuko harimo na Nomthie Sibisi, nawe uherutse mu Rwanda ejobundi mu gitaramo cyabereye mu Rwanda kuwa 3 Ukuboza 2023. Abo bari mubo kwitega cyane kuko bamaze kumenyera ikirere cy’uRwanda.
Abantu benshi bamwe bashobora no kubura amatike abinjiza mu gitaramo. Kuri iyi ngingo ho biraba uruca bana kuko ubwo SION Communication yashyiraga hanze gahunda y’iki gitaramo abatari bake bahise bahindishwa umushitsi n’iyinkuru itangira gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranya mbaga ndetse abandi ariko babaza ibiciro byo kwinjira abandi bati” aho kubura hano nahagarika akazi nakoraga” ibi bivuze ko igihe amatike azamara kumenyekana azahita agurwa cyane kuburyo azahita ashira mu gihe gito.
Agahinda gakabije. Hano bishobora kugorana kubyumva, ariko umuntu uzabura itike imwinjiza muri iki gitaramo bikarangira adakurikiye Kandi yarafite ubushobozi azasigarana agahinda, iyi ngingo ninayo ishyiraho abantu igitutu cyo kuzatanguranwa itike.
Ni byinshi bizaranga iki gitaramo birimo ibyishimo bidasanzwe no guhura n’Imana ku bazagira amahirwe yo kwitabira iki gitaramo kuko byo nta gushidikanya hazaba hari Umwuka wera, umunezero n’ibyishimo bitagira ingano. Kuko Joyous celebration ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda cyane ko indirimbo zayo zinakoreshwa na bamwe mu baririmbyi mu Rwanda, urugero: mu gitaramo cyabereye muri Kigali ADEPR SGEEM Gikondo Korali Shiloh yaririmbye indirimbo ya Joyous celebration yitwa you sent your lord.
Ntago hari hamenyekana niba hari abahanzi bo mu Rwanda cg hari amakorali yo mu Rwanda azafatanya na Joyous celebration muri iki gitaramo ni bimenyekana tuzabibagezaho, gusa nanone haribazwa niba Drups Band yigeze gutaramana na Sibisi itazahaboneka! Byose bizagenda bimenyekana.