Menya bimwe mu byo ujya ukora ku mukunzi wawe utazi icyo bivuga

Mu buzima busanzwe hari byinshi abantu bakora, cyane cyane ibimenyetso, ariko batazi icyo bisobanuye.

Ibyo biza kenshi iyo abantu bafitanye ubucuti bukomeye, baba bari kumwe, cyangwa bategeranye ariko bikaba bisobanuye byinshi, twifashishije inyandiko zinyuranye maze tubakusanyiriza bimwe mu byo ushobora kuba ukora ku mukunzi wawe ariko utazi icyo bivuga, Namwe mushobora kudusangiza uko mubitekereza cyangwa mubizi mukoresheje  Whatsapp:(+250787889315)

Advertisements
  1. Kureba cyane mu maso: Ndagukunda n’ubuzima bwange bwose
  2. Guhuza indimi: Ndagukunda kugeza gupfa
  3. Kumwereka Ururimi: Nkurikira ndagushaka
  4. Kugusoma mu gahanga: Ndakwemera
  5. Kugusoma inyuma y’ikiganza: Ndakwemera kandi tuzahorana
  6. Kugusoma ugutwi: Ndi muri wowe
  7. Gusoma ku itama: Ndagusuhuzanya urukumbuzi, ngiye nkigukumbuye; ubyumve ko ngukunda
  8. Guhana ururimi: Ngufitiye urukundo rw’igishyuhirane
  9. Gusoma mu jisho: Urukundo rutajegajega
  10. Guhuza iminwa: Dufite urukundo rutajegajega, rusobetse
  11. Kumukanda intoki: Ndagukunda ariko nabuze uko mbikubwira.
  12. Kumufata mu mutwe: Nguhaye umutima wange wose
  13. Gushyira ikiganza mu gituza: Nguhaye umutima wange wose
  14. Kumusuhuza ukamufata mu nda: Ndakwihaye
  15. Gusambaguza umusatsi: Ndagukunda ariko ufite abandi
  16. Gutereka amaso: Byose ndabyemeye kandi birashoboka
  17. Gukubita agashyi buhoro: Impuhwe n’urukundo bitaryarya
  18. Gufata ku itako: Ndagukunda kugera gupfa
  19. Kumushima mu kiganza: Ndashaka ko turyamana
  20. Kumurambika ikiganza mu gituza: Uri ishema ryanjye
  21. Kumurambika umutwe mu gituza: Uri ubuzima bwanjye
  22. Guhana cadeaux/gifts: Uzahore unyibuka
  23. Guhana indabo: Nifuza kubana nawe
  24. Guhana amafoto: Nifuza guhorana nawe

Byakusanyijwe na HIRWA Aime

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top