Ubusanzwe, Apostle Mignone Alice KABERA ni umuyobozi w’itorero rya Noble Family Church, akaba n’umuyobozi wa Women foundation Ministries.
Ubwo Apostle Mignone yari yatumiye Pastor SEMAJERI Gaspard Mu iteraniro nk’umubwiriza butumwa w’umunsi ndetse Pastor SEMAJERI yagaragarijwe urukundo muri ayo materaniro, dore ko yari yazanye n’umudamu we.
Hari ijambo rikomeye uyu mu pastor yavuze aho yagize ati” iri torero ndarikunda, ryita ku’mpfubyi, ryita kubafite Ibibazo rikita kubatagira Shinge na rugero! Rigera ikirenge mu cy’umwami Yesu, kuko intego yamuzanye yari iyo“.
Akomeza ati” abagore ntagaciro bahabwaga ndetse n’abana ariko yesu aje abaha uburenganzira bwo kwinjira ahera”. Aha yahise yibutsa abantu inzira y’umusaraba YESU yanyuzemo abibutsa ko burya abagore bamubaye hafi kugera n’ubwo ashizemo Umwuka kuruta abagabo, arongera ati Yesu yaravuze ngo” mureke abana bato bansange“.
Nyuma y’ibyo yasabiye umugisha Apostle Mignone Alice KABERA amwaturiraho amagambo amukomeza ndetse amusabira umugisha, ati” Imana ibahe umugisha Apostle! Icyerekezo murimo Imana igihe umugisha kuko muri gukorera Imana, ntago muzananirwa kuko Imana niyo maboko yanyu.
Ubusanzwe Pastor SEMAJERI Gaspard ni umu pastor mu itorero rya ADEPR Ururembo rwa Muhoza, akaba umuvandimwe wa Nyirapasika nawe wamenyekaniye mu gukorera Imana yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo.