Elon Musk yagaragaje abayobozi bakomeye ashaka kwirukana

Elon Musk uherutse kugirwa Umuyobozi w’urwego rushinzwe kugira inama Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu, (Department Of Government Efficiency), akomeje kugaragaza amazina y’abayobozi batandukanye abona bakwiriye kuva mu myanya rugikubita kuko umusaruro wabo ari muke.

 

Mu minsi ishize ni bwo Donald Trump yatangaje ko Elon Musk ari mu bazagira uruhare mu kugabanya abakozi cyane cyane bo mu myanya yita ko ntacyo imaze.

Mu cyumweru gishize Musk yasangije abantu kuri X ubutumwa bugaragaza imirimo n’amazina y’abantu bakora mu bifitanye isano no kurengera ibidukikije.

Rugikubita Musk yasangije abantu ubutumwa bwari bwanditswe kuri konti ya X yiswe Fentasyl bwibasira ubwo buyobozi.

Bwagiraga buti “Simbona ko imisoro y’Abanyamerika ikwiriye kwishyurwa umwanya w’Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kurengera ikirere ubarizwa mu Kigo Mpuzamahanga cya Amerika gishinzwe iby’imari.”

Ubwo butumwa bwariho n’amazina y’uwo muyobozi witwa Ashley Thomas. Musk na we mu kubihuhura abuvugaho ati “Imirimo nk’iyo nta cyo iba imaze.”

Iyo mvugo ya Musk yavuzweho cyane n’abantu benshi bamushyigikiye bagaragaza ko ntacyo uwo mwanya umaze, bagasaba ko hakwiye kuvanwaho n’indi nk’iyo, ukabona ko umukozi wavuzweho uko byagenda kose hari ihungabana yagize.

Kuva ubwo uwo mukozi, Musk yavuzeho, yahise aruca ararumira ndetse imbuga nkoranyambaga ze zose arazisiba.

Mu bandi bayobozi Musk yibasiye ku karubanda ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe inguzanyo zitangwa ku kurwaya iyangirika ry’ikirere muri Minisiteri ishinzwe Ingufu, witwa Arpita Bhattacharyya.

Abandi barimo Umujyanama mu bijyanye no kurwanya n’ihindagurika ry’ikirere muri Minisiteri y’Ubuzima, witwa Ana Mascareñas.

Musk kandi yibasiye Umuryanama Mukuru na none mu bijyanye n’ibidukikije muri Minisiteri y’Imyubakire no guteza imbere imijyi, witwa Alexis M. Pelosi akaba umwe mu bo mu muryango wa Nancy Pelosi utarajyaga imbizi na Trump n’inshuti ya Musk, hagaragazwa ko uwo mwanya ntacyo umaze.

Nk’uko asanzwe abigenza Musk na bwo yabigaragaje asubiza ubutumwa bwavugaga ko umushahara w’arenga ibihumbi 181$ uvanwa mu misoro y’Abanyamerika udakwiriye guhabwa Pelosi.

Musk yabavuzeho mu buryo bwo kuninura ati “Ubanza ubujyanama bwe ahari bukomeye”, amagambo ye ayaherekeresha utumenyetso duseka.

Bamwe mu bakozi ba leta bagaragaje ko batewe ubwoba n’uko isaha n’isaha bashobora kugirwaho ingaruka zikomeye na cyane ko Musk akomeje kubibasira mu buryo buziguye abikoze nkana.

Bivugwa ko Musk ashaka ko abo bakozi biyirukana, hanyuma akagera ku ntego yihaye yo kugabanya abakozi bidasabye kujya kubagenzura.

Umwarimu muri George Mason University witwa Mary Cummings yagaragaje ko ubwo ari uburyo Musk akunda gukoresha, yibasira abantu bakoze amakosa cyangwa abona ko babangamiye inyungu ze mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Advertisements

Uwo mwarimu yavuze ko yahuye n’ibyo bibazo ubwo yakoraga mu kigo gishinzwe ibijyanye n’umutekano mu muhanda yavuze nabi Tesla, ikigo cya Musk gikora imodoka z’amashanyarazi hanyuma uyu muherwe akamugendaho bikomeye.

Elon Musk akomeje kugaragaza abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashaka ko birukanwa kuko ngo ntacyo bamaze

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top