Birakwiye ko umugore agendana udukingirizo?

Ugitekereza gukora imibonano mpuzabitsina utekereza no ku ndwara zanduriramo ndetse n’ingaruka z’inda zitateganijwe, ukibaza ngo birakwiye ko umugore yitwaza agakingirizo? Yego! igisubizo kiroroshye ariko menya impamvu iki kiganiro ari ngombwa.

Amagara araseseka ntayorwa! Ni koko haracyari imyumvire ivuga ko agakingirizo kazanwa n’umugabo, kandi rwose yaba mu ikoreshwa ryako cyangwa mu mubano w’urukundo rwabo, basabwa kugira inshingano zingana.

Ubushakashatsi bwa 2020 bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage, DHS, bwerekanye ko 3% by’abafite agakoko gatera SIDA ari abafite hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 49 naho 19% bakaba bahura n’inda zitateganyijwe.

Reka tuvuge ko bitangaje mu muco Nyarwanda kubona umugore witwaza agakingirizo, ariko iyi myumvire ikwiye guhindurwa. Yewe umusore mukundana ashobora kukubona nk’igishegabo kuko bitamenyerewe cyane ko batwitwaza, nyamara wowe warinze ubuzima bwawe.

Abakundana bashobora guhura bakaryamana batabiteguye. Kwibuka kwitwaza agakingirizo bigaragaza umugore ufite ubushobozi bwo kurinda amagara ye agakora imibonano ikingiye mu buryo butamugiraho ingaruka, nubwo bisa n’ibiteye isoni mu maso ya bamwe.

Umunyeshuri w’imyaka 23 wo muri Kaminuza ya Kigali yabivuze neza ati “Si ibibazo by’icyizere gike cyangwa gutekereza gushaka kumuca inyuma, ahubwo bigaragaza ko wita ku mubiri wawe. Nonese kuki nategereza mugenzi wanjye ngo awundindire?”

Igihe kirageze ngo abantu bumve ko agakingirizo katagenewe abagabo gusa kuko karinda impande zombi, kakarinda uburwayi cyangwa ibindi bibazo.

Uganirije benshi wasanga abagakunda ari mbarwa kuko bakigendera ku myumvire itari yo ivuga ko agakingirizo kagabanya ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, bakirengagiza ko kabakingira indwara n’inda zitateganyijwe.

Ntitwakwirengagiza ko mu Rwanda hiyongera ibiganiro byigisha ku buzima bw’imyororokere ariko hakaba hari ibindi byirengagizwa by’ingenzi ntibivugwe.

Jean-Claude w’imyaka 27 utuye mu Mujyi wa Kigali akaba umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga (Software Developer) atanga igitekerezo cye.

Ati “Ntekereza ko bishimishije iyo umukobwa yiteguye. Bigaragaza ko arinda ubuzima bwe n’ubwanjye. Bikuraho no kwiharira inshingano zo gutekereza ku bibazo byavuka nyuma.”

Abakundana basangiye inshingano zo kurinda ubuzima bwabo bombi. Basabwa kuganira ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina n’uburyo bazajya birinda ibibazo yabateza igihe idakingiwe.

SIDA ntirobanura igitsina. Nkuko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS).

Batangaje ko abagore bo mu Karere ka Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bahura n’ingaruka zatewe no kwandura aka gakoko ku kigero kiri hejuru, ariko si ikibazo cyabo gusa kuko n’abagabo bahura nazo, nyamara kwitwaza udukingirizo byabagabanyiriza ibyago byo kwandura.

Niba urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi ubuzima bwabo bukaba butarindwa, twakwitega iki?

Iyi ngingo ifite akamaro by’umwihariko ku rubyiruko rwo mu Rwanda kuko 60% by’abaturage bafite imyaka iri munsi ya 25 ndetse imyanzuro myiza bafata mu kurinda ubuzima bwabo izabafasha mu kubaka u Rwanda rw’ejo.

Ntibikiri igisebo gushishikariza abagore n’abagabo kugendana no gutunga udukingirizo kuko uretse no kwirinda, bituma bose bagira inshingano mu mubano wabo.

Advertisements

Ibi byashimangiwe n’Umunyeshuri w’imyaka 21 witwa Kwizera ugira ati “Kwitwaza udukingirizo ni ukurinda njye n’umukunzi. Kuki dutegereza ko ikintu kibi kitubaho mu gihe dushobora kugikumira?”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top