Ikigo gishinzwe Itumanaho muri Namibia, cyabujije abaturage kugura cyangwa gukoresha serivisi za internet zitangwa n’ikigo cy’ikoranabuhanga, Starlink cy’umunyemari Elon Musk.
Iki kigo cyatangaje ko Starlink ikorera muri Namibia mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Starlink yatanze ubusabe bwo kwemererwa gukorera muri Namibia icyakora ntabwo irasubizwa. Mu gihe itarasubizwa, hari bamwe mu baturage bari batangiye gufata ifatabuguzi.
Iki kigo gishinzwe Itumanaho muri Namibia, cyatangaje ko mu iperereza cyakoze cyasanze Starlink ikora rwihishwa kandi nta ruhushya yahawe.
Starlink yahise yandikirwa ibaruwa tariki 26 Ugushyingo, isabwa guhagarika ibikorwa byayo byose muri Namibia.
Abamaze kugura serivisi zayo nabo bahise basabwa guhindura kuko iyo sosiyete itemerewe gukorera mu gihugu.
Abafatanywe ibikoresho bya Starlink nabo byahise bifatirwa ndetse Polisi ya Namibia yatangiye kugenza ibyaha byaba byarakozwe.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka Cameroun nayo yategetse ko ibikoresho bya Starlink bifatirwa, kuko yakoreraga mu gihugu nta ruhushya.