Mutesi Scovia yahanuye abishyira hejuru bamaze kwamamara[AMAFOTO]

Umunyamakuru Mutesi Scovia umaze kwamamaraqkubera ubuvugizi akunze gukorera benshi bafite ibibazo ndetse akagira inama abiganjemo urubyiruko, yahanuye abishyira hejuru bamaze kwamamara, akenshi nta n’ikintu gifatika bari batangira kwinjiza.


Uyu mugore usigaye ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), ndetse akaba ari we washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo, yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu gitaramo cya Gen-Z Comedy.
Ni igitaramo gitegurwa (…)

Uyu mugore usigaye ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), ndetse akaba ari we washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo, yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu gitaramo cya Gen-Z Comedy.

Ni igitaramo gitegurwa n’umunyarwenya Fally Merci, mu gice cyahariwemo ibyamamare cyiswe ‘Meet Me Tonight’ aho ibyamamare bitandukanye byifashishwa mu gusangiza abitabiriye urugendo bagize kugira ngo bagire aho bagera.

Mutesi avuga ko yatangiye urugendo rwe mu itangazamakuru mu 2010. Agatangira yimenyereza umwuga ndetse ari urugendo rutoroshye kuri we ariko akabasha kurunyuranamo umucyo, kugeza ubwo kuri uyu munsi ari umwe mu banyamakuru barangamiwe cyane mu Rwanda.

Avuga ko we akiri umwana nta ntumbero y’iby’itangazamakuru yari afite, ahubwo yumvaga azaba umuganga mu bijyanye n’imitekerereze. Ati “Numvaga radiyo nk’abandi bose, ariko ntazi ko nzaba umunyamakuru. Numvaga ahubwo nzaba umuganga uvura ibijyanye n’imitekerereze.”

Gukora akazi k’itangazamakuru uri umugore biragoye

Uyu mugore uvuga ko atajya ava ku izima, ku buryo abaye n’inyeshyamba adashobora kwemera imishyikirano, yavuze ko kuba umugore ukora itangazamakuru ariko ari ikintu kigoye cyane.

Ati “Ikintu cya mbere kiba kigoye, n’ubwo gukora akazi twese tuba tungana, biragora kugenda ijoro uri umugore. Ikindi kubyara ukamara amezi arenga atatu udakora uri umunyamakuru biradindiza gusa njye ntabwo njya mbishobora kuyihanganira. Ariko na none iyo nakagiyemo umutima uba uri ku ruhinja.”

Yavuze ko hari igihe byigeze kuba ngombwa ko ajya mu kazi hanze y’u Rwanda agasigira umugabo we uruhinja ruto, ariko icyo gihe umutima n’ubwo yari ari mu mahanga wo ukaba wari uri ku ruhinja yasize.

Ati “Icyo gihe nabiganirije umugabo arabyemera ko ngenda ngasiga umwana. Mwa bantu mwe nta kintu kigoye nko gusohoka mu ijoro ugasiga uruhinja mu nzu. Ukicara ku kibuga cy’indege warusize. Narahangayitse, amashereka arazamuka…reka ngire ibyago rero naryama muri hoteli nkumva umwana arira. Nahamagaye mu rugo bati ahubwo duhe agahenge arasinziriye. Ni ukuri icyumweru namazeyo, niyo minsi yangoye mu buzima.”

Avuga ko ikibazo nk’iki kitari ku mugore wese uri mu itangazamakuru gusa, ahubwo ni imbogamizi ku wundi mugore wese ukora akazi gasaba imbaraga nyinshi.

Hari urwego ugeraho, ibyo wagezeho bigahinduka inkota ikwica…

Mutesi Scovia avuga ko kwamamara ari byiza mu buzima busanzwe kuko hari byinshi bifasha, ariko hari nabo bibera imbogamizi ibyo baruhiye bikaba byahinduka inkota ibica.

Ati “Hari umuntu uba icyamamare, agatangira kwambara poketi, agashaka aba-bouncer kandi agitaha iwabo mu Cyahafi. Icyo nemera hari ababikwiye ariko nta munyamakuru uko waba uri icyamamare kose ukwiriye bouncer. Hari urwego ugeraho ibyiza wagezeho bikaba inkota ikwica.”

Uyu mugore uvuga ko asengera mu Bapoloso avuga ko atarwanya abasitari cyangwa kuba umuntu yagira abamurindira umutekano, ariko umuntu akwiriye kubanza agasuzuma niba koko uburyo ari kubikoramo bikwiriye.

Ikindi avuga ko atagira inama abakobwa kuba nkawe kuko buri wese byanga bikunze aba afite icyo yiyumvamo kandi yakora mu buryo bwe, bityo buri wese yaba n’abagabo mbere yo gukora ikintu cyangwa bagikora kikanga bakwiriye kujya bicara bakaganiriza umutima nama wabo bareba igikwiriye bijyanye n’ubushobozi biyumvamo.

Iki gitaramo cya Gen-Z Mutesi Scovia yari yatumiwemo, cyagaragayemo abanyarwenya batandukanye barimo abakizamuka n’abamaze kubaka izina barimo Papa Gigi, Lucky Baby, Salisa, Eric Rutsiro, Mc Kandy na Musa, Dudu, Kaduhire, Pirate ndetse na Kigingi wo mu Burundi.

Advertisements

Haririmbyemo Aubea Mugara na Aime Arsene nibo basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo. Igitaramo nk’iki kizongera kuba ku wa 12 Ukuboza 2024.

Sonia Mutako yari yitabiriye iki gitaramo

 

Umufotozi wa IGIHE Shumbusho Djasili ndetse na Mukahirwa Diane na Igirubuntu Darcy bahoze bakorera IGIHE ni bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Salisa ni umwe mu bakobwa basusurukije abari bitabiriye

 

Papa Gigi niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro
Niyo Bosco yaririmbye muri iki gitaramo
Kigingi niwe wasoje iki gitaramo

 

Iki gitaramo cyitabiriye n’abantu batandukanye bari bakumbuye urwenya

 

Aubea Mugara ni umwe mu bacuranzi babifatanya no kuririmba bo kwitegwa
Abitabiriye iki gitaramo nta watashye azinze umunya
Aime Arsene ni umwe mu banyempano banyuze mu Ubuhanzi Art-Rwanda banyuze benshi mu kuririmba
Fally Merci niwe wari watumiye Scovia
Fally Merci yacishagamo agaseka
Hamza umaze kwamamara mu kogosha ibyamamare ntasiba muri iki gitaramo kiba buri byumweru bibiri mu kwezi
Iki gitaramo cyarangiye abantu ubona ko bagifite inyota yo guseka
Iki gitaramo cyitabiriwe cyane
Kadudu ari mu bakobwa bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitabita Gen-Z Comedy
Mc Kandy na Musa bari gutera urwenya bageze aho batumira Scovia
Mutesi Scovia yageze aho kwiyumanganya biranga ubwo yari akurikiye iki gitaramo
Pirate yateye urwenya bamwe baraseka baratembagara
Umushushanyi Ishimwe Israel washushanyije ishusho ya Mutesi Scovia agikora kuri B&B FM yahawe amafaranga menshi ndetse iki gishushanyo kigurwa ibihumbi 150 Frw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top