Mozambique: Uburuhukiro bw’abapfuye buri kubona umugabo bugasiba undi

Ibitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique birataka ko uburuhukiro bwabyo (morgue) bwuzuye kuko abaturage bananiwe gushyingura ababo mu bihe by’imyigaragambyo yari imaze iminsi muri icyo gihugu.

Umujyanama mu birebana n’ubuzima n’imibereho i Maputo, Alice de Abreu yatangaje ko ibitaro byo muri uwo mujyi, bifite ikibazo cyo kuba uburuhukiro bwabyo bwaruzuye.

Ati “Ku rwego rw’umujyi dufite morgue ku bitaro bya The José Macamo hospital, Mavalane hospital no ku irimbi rya Michafutene. Izo morgues zose zaruzuye kubera imiryango yananiwe gutwara abayo muri iki gihe.”

Yagaragaje ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize habaye igikorwa cyo gukura imirambo ku bitaro bya Maputo Central Hospital ijyanwa mu buruhukiro bw’irimbi rya Michafutene kuko rifite ubushobozi bwo kwakira imibiri myinshi.

Bitewe n’ibikorwa byo gushyingura byari biri kubera kuri iryo rimbi, uburuhukiro bwaryo bwabashije kwakira imirambo 34.

Yavuze ko hashyizwemo imbaraga ku buryo abantu bose bashobora gushyingurwa kandi ko hanashyizweho amatsinda azafasha imiryango gukora ibirori byo gusezera ku babo haba mu irimbi rya Michafutene cyangwa ahandi.

Advertisements

Kugeza ubu ku irimbi rya Michafutene hashyingurwaga nibura abantu batandatu buri munsi ariko, uyu muyobozi yagaragaje ko ku wa Gatandatu uwo mubare wageze ku 10.

Alice de Abreu yagaragaje ko Morgues zo muri Maputo zuzuye kubera imiryango yananiwe gushyingura abayo

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top