Umukinnyi w’Umunyarwanda, Collins Kagame, yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe muri Stockport Town FC, ikipe yo mu Cyiciro cya Cyenda mu Bwongereza. Ikipe ifite imyaka 10 ibayeho ikorera mu mujyi wa Woodley, ifite intego yo kuzamura impano z’abakinnyi no kuzamuka mu byiciro byo hejuru.
Kagame, umukinnyi wo hagati ufashe ba rutahizamu, yatangiye gukina kinyamwuga muri 2024 mu ikipe y’abatarengeje imyaka 18 ya Oldham. Nyuma y’amezi atatu gusa, yaje gutandukana na yo atabonye umwanya uhagije wo gukina.
Nyuma yo kumara amezi atatu nta kipe, Kagame yahise abona amahirwe muri Hyde United, aho yamaze amezi atandatu. Gusa, yagaragaye mu mikino itanu gusa, bituma avamo mbere y’uko amasezerano ye arangira.
Nyuma yo kuva muri Hyde United, Kagame yahise yerekeza muri Stockport Town FC, aho yitezweho kugira uruhare mu rugendo rw’iyi kipe rwo kuzamuka mu byiciro byo hejuru. Ni intambwe nshya mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.
Kagame, w’imyaka 18, afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bwongereza. Nta kipe y’igihugu n’imwe arakinira, ariko ibikorwa bye bishobora kumwinjiriza amahirwe mu makipe yombi mu gihe kiri imbere.