Kiliziya Gatulika yasabye Leta y’u Rwanda gukurikirana abanyarwenya bakina urwenya bigize aba padiri

Kiliziya Gatolika yagaragaje impungenge ku bikorwa by’abantu bakina urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri, bikagaragara nk’ibisesereza imyemerere yayo. Ibi byatangajwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, asaba Leta gukurikirana iki kibazo byihuse kugira ngo imyemerere y’Abakirisitu ikomeze kubahwa.

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko iyi ngingo ikwiye kuganirwaho hagati ya Kiliziya na Leta kugira ngo hafatwe ingamba zihamye. Yagaragaje ko bidakwiye kwihanganira ibikorwa by’urwenya cyangwa ibihuha bisuzugura imyemerere ya Kiliziya, anashimangira ko nubwo Kiliziya idashobora kubikemura ku mugaragaro, ikomeza kubiganiraho mu nzira zifite icyubahiro.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari abantu bamenyekanye mu gukina urwenya nk’uwitwa Pirate wo muri Gen-Z, wigeze kwiyerekana yishushanyije nk’Umupadiri, ndetse na Buri Deal wamamaye mu gusubiramo igikorwa cyo gusoma Misa mu buryo bw’urwenya. Ibi bikorwa byombi byahurijweho na Musenyeri Mbonyintege nk’ibigamije gutesha agaciro imyemerere ya Kiliziya Gatolika.

Musenyeri Mbonyintege asanga hakwiye gushyirwaho uburyo bunoze bwo kurwanya ibyo bikorwa, kugira ngo uburenganzira bw’abantu b’ingeri zose, cyane cyane abemera, burindwe. Yashimangiye ko kurinda icyubahiro cy’imyemerere ya Kiliziya ari inshingano ya buri wese.

Advertisements

Kiliziya Gatolika irasaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo gukumira ibikorwa byose byasenya imyemerere yayo, harimo n’ibikorwa by’urwenya bisesereza. Musenyeri Mbonyintege yasoje ashimangira ko ukwishyira hamwe hagati ya Kiliziya na Leta bishobora gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top