Ababyeyi benshi bakunze guhura n’ikibazo cy’uko abana babo badakunda kurya, cyane cyane mu gihe umwana agitangira kurya.
Akenshi usanga bimwe mu bituma umwana yanga kurya biterwa nawe ubwawe, ushobora kumugaburira mu gihe kidakwiriye, kumugaburira ibiryo adashaka cyangwa se kumugaburira wamushyizeho igitutu uri kumukanga.
Hari ibintu byinshi bitandukanye byafasha umwana wawe gukunda ibiryo. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bitanu by’ingenzi byamufasha kubikunda.
Irinde kugaburira umwana umutunguye
Ntabwo ari byiza ko uzana ibiryo ugahita utangira gutamika umwana utabanje kumuha umwanya wo kubireba ndetse no kumva impumuro yabyo.
Muhindurire indyo umugaburira
Ntukagaburire umwana wawe indyo imwe buri munsi. Ibi bimufasha kuzakura atoranya ibyo kurya kuko hari abana usanga bajogora mu gihe bari kurya.
Ntukamuhatire ibiryo
Umubyeyi wese agira impungenge mu gihe abona umwana we atari kurya. Uba ugomba kwiga umwana wawe ukamenya igihe aba ashaka kurya kuko ushobora gusanga umugaburira mu masaha atari yo.
Iyo umwana umuhatiye ibyo kurya bituma abifata nk’ikintu kibi akabyangira icyo.
Gutuza mu gihe cyo kugaburira umwana
Hari igihe iyo ubona umwana adashaka kurya ubura amahoro, ukamwereka ko udatuje ukamubwira ko niyanga kurya uramukubita. Ibyo bituma umwana abyanga burundu.
Mu gihe ugaburira umwana ni byiza ko umwereka, ukamuririmbira ukirinda kumwereka ko hari ikibazo biguteye.
Gusangira n’umwana
Ku mwana ufite hejuru y’umwaka, ushobora kurya ibiryo by’umuntu mukuru biba byiza iyo musangiye, mu gihe ugiye kurya umwana ukamwegera mugasangira ntiyisangize.