Paris: Hategekimana yashinjwe kwibasira abanyeshuri b’Abatutsi kuva mu bwana bwe

Urubanza rwa Hategekimana Philippe alias Biguma mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, rugeze ku munsi warwo wa 22, aho abacamanza bakomeza kumva abatangabuhamya ku byaha byakorewe mu bice byo muri Komini Ntyazo birimo umusozi wa Nyamure, Nyabubare na ISAR Songa.

 

Hategekimana ashinjwa ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu. Muri Kamena 2023 yakatiwe igifungo cya burundu, arajurira.

Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, uwabaye umuyobozi wa Ntyazo muri Nyanza ya Butare yabwiye urukiko ko Hategekimana wari umujandarume yagabye igitero ku musozi wa Nyamure, yifatanyije na Capt François Birikunzira wayoboraga jandarumori muri Nyabisindu.

Uyu mutangabuhamya wahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye urukiko ko ubwe atiboneye ibitero byagabwe kuri uyu musozi kuko yari yihishe muri Nyamiyaga, ahungira mu Burundi tariki ya 29 Mata 1994. Yemeje ko amakuru y’ibyabereye kuri Nyamure yayahawe n’abagize uruhare mu bwicanyi kuri uyu musozi ndetse n’abaharokokeye.

Yavuze ko azi Hategekimana kuva akiri muto kuko bombi biganye ku ishuri ryisumbuye rya Christ Roi i Nyanza. Yemeje ko kuva mu bwana, uregwa yangaga Abatutsi, kuko yayoboye ibikorwa bibangamira abanyeshuri b’Abatutsi mu 1973, kugeza ubwo birukanwe. Icyo gihe Hategekimana ’yari afite imyaka 15 y’amavuko.’

Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko ari umwe mu banyeshuri b’Abatutsi bahohotewe n’abari bayobowe na Hategekimana, kuko yakubiswe, yirukanwa muri iri shuri, amara umwaka wose yarahagaritse amasomo.

Yasobanuye ko ubwo yasubiraga mu masomo nyuma yo kwirukanwa hamwe na bagenzi be bigaga muri iri shuri ry’i Nyanza, we na Hategekimana babaye inshuti kuko bakinanye umupira w’amaguru kenshi.

Hategekimana yahawe umwanya kugira ngo agire icyo avuga kuri ubu buhamya, abwira urukiko ko atibuka uyu mutangabuhamya, icyakoze we ngo ashobora kuba amuzi kubera ko yari umuyobozi wungirije w’abanyeshuri muri Christ Roi, n’umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru.

Yavuze kandi ko uko biri kose, uyu mutangabuhamya atari umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru muri iri shuri, Perezida w’iburanisha ati “Ibyo bisobanuye ko umuzi”, Hategekimana asubiza ko iyo aba yari umukinnyi mwiza, yari kuba amwibuka.

Hategekimana yabwiye urukiko ko koko mu 1973, mu bigo by’amashuri habayemo ibikorwa byo kwibasira abanyeshuri b’Abatutsi, gusa asobanura ko nta ruhare yabigizemo kuko yari akiri umwana.

Advertisements

Urubanza rwa Hategekimana Philippe rwatangiye mu Ugushyingo 2024. Biteganyijwe ko ruzarangira tariki ya 20 Ukuboza 2024.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top