Umugabo witwa Ashley Paul Griffith, wahoze ari umukozi wo kwita ku bana muri Ositaraliya, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kwemera ibyaha bikomeye byo gufata ku ngufu no guhohotera abana 70 bari hagati y’imyaka 1 na 7. Ibi byaha byakorewe mu bigo byita ku bana muri leta ya Queensland no mu mahanga, harimo n’u Butaliyani, hagati y’umwaka wa 2003 na 2024.
Griffith yemeye ibyaha 307 birimo gusambanya abana ku gahato inshuro 28 no gukora amashusho y’urukozasoni ashingiye ku bana. Ubushinjacyaha bweretse urukiko ko aya mashusho n’amafoto Griffith yafata, yayasangaga ku mbuga z’umwijima zizwi nka dark web. Abashinzwe iperereza babashije kumenya aho yakoreraga binyuze ku biryamirwa byagaragaraga muri ayo mashusho, byari byaragurishijwe mu bigo bimwe byita ku bana muri Queensland.
Mu rubanza, imiryango y’abana yahohotewe yatanze ubuhamya bubabaje. Umwana umwe yagize ati: “Ntabwo ndimo kumva neza ukuri ku byabaye kuko Griffith yari mwarimu nkundaga cyane.” Umubyeyi umwe yavuze ko ahangayikishijwe n’uko umwana we ashobora kumenya ukuri ku byo yakorewe: “Ntabwo nashobora gukuraho ibyo yamukoreye mu mubiri, ariko nzaharanira ko bitamwangiriza ibitekerezo.”
Ababyeyi barasaba ko hakorwa iperereza ku bigo byakomeje kugirana imikoranire na Griffith mu gihe cy’imyaka myinshi atarahagarikwa. Umwe mu babyeyi yagize ati: “Twemera ko abana bacu bari mu maboko meza, ariko ibi byerekana kunanirwa gukurikirana neza umutekano wabo.”
Kuri benshi, uyu mwanzuro wo gufunga Griffith burundu ni isomo rikomeye ku bufatanye bukenewe hagati y’inzego z’umutekano n’ibigo byita ku bana. Intego ni ukwirinda ibindi bikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi no kwita ku butabera bw’abana bagizweho ingaruka.