Jacky yamaze gutabwa muri yombi na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko ku wa 4 Ukuboza 2024, rwataye muri yombi Usanase Shalon, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, Jacky akurikiranweho ibyaha birimo gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame, gutangaza amakuru y’urukozasoni hifashishijwe ikoranabuhanga, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina. Kuri ubu, Jacky afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo mu gihe dosiye ye igikorerwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr. Murangira yatangaje ko mu gihe Jacky yaba ahamijwe ibi byaha n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, cyangwa igihano kingana n’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri. Uretse gufungwa, yakwiyongeraho gucibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Yongeyeho ko ubutumwa bwa RIB bugamije kwibutsa abaturage ko nta muntu ukwiriye gufata nk’imikino cyangwa gutebya. Yagize ati: “Mu gihe RIB itanze ubutumwa cyangwa ikagira uwo yihanangiriza, nta muntu wari ukwiriye kubifata nk’imikino.”

Dr. Murangira yavuze ko Jacky yafashwe nyuma yo kugirwa inama no kwihanangirizwa kenshi ariko akanga kubyumva. Yagize ati: “Umwaka ushize twamugiriye inama bwa mbere, tugakomeza kumwihanangiriza ariko ahitamo kwinangira. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko agezwa imbere y’ubutabera. Byakabaye isomo ku bandi.”

Advertisements

Yasoje yibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda ibikorwa bishobora kubashyira mu bibazo by’amategeko. Yanibukije abifashisha shene za YouTube zigaragaramo ibikorwa by’urukozasoni gusiba bene ibyo biganiro cyangwa bakaba nabo bakurikiranwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top