Umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal wo muri Uganda witwa John Ssenyonga yishwe n’ushinzwe umutekano nyuma yo kwishimira igitego cy’ikipe ye ku mukino wahuzaga Arsenal na Manchester United. Ibi byabereye muri Afric Restaurant, mu nyubako ya Uganda Cares mu mujyi wa Lukaya, ku wa Gatatu nimugoroba.
Abatangabuhamya bavuze ko imvururu zatangiye ubwo Arsenal yatsindaga igitego cya kabiri ku masaha ya saa sita n’igice z’ijoro, abafana bayo bakabyishimira cyane. Nyiri restaurant barimo yahise azimya umuriro agamije guhosha urusaku, ariko aho guhagarika ibirori, abafana bakomeje gusimbuka bishimira intsinzi y’ikipe yabo.
Richard Okecho, wari ushinzwe umutekano muri iyo nyubako, yagerageje kubasaba guceceka ariko birangira arashe aba bafana. John Ssenyonga yahise apfa, mu gihe undi mufana witwa Lawrence yakomeretse bikomeye. Ntabwo haramenyekana niba Okecho yari umufana wa Manchester United, ariko ibi bibaye nyuma y’andi makimbirane mu gihugu muri Nzeri, aho umufana wa Arsenal yishe uwa Manchester United muri Kabale bapfa amakipe.
Uyu mukino warangiye Arsenal itsinze Manchester United ibitego 2-0 ku kibuga cya Emirates, ibifashijwemo na Jurrien Timber na William Saliba, byombi byabonetse ku mipira y’imiterekano. Iyi ntsinzi yatumye Arsenal ikomeza kugumana icyizere cyo kwegukana igikombe cya Shampiyona, irushwa amanota arindwi na Liverpool iri ku mwanya wa mbere.
Ibi bikorwa by’ubwicanyi byateye impungenge ku buryo bamwe bafata umupira w’amaguru nk’impamvu yo gushyamirana aho kunga ubumwe. Mu gihe gishize hari hashize igihe habaye ibindi bibazo by’amakimbirane ashingiye ku mupira muri Uganda, bikomeje kugaragaza ikibazo gikomeye cy’ubwumvikane hagati y’abafana b’amakipe anyuranye.