Umunyamakuru Mutesi Scovia yagaragaje agahinda n’umujinya ku ifatwa rya Jacky, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumutaye muri yombi. Scovia yavuze ko ababajwe cyane n’uko Jacky yafashwe, aho yagaragaje ko ikibazo atari Jacky ubwe ahubwo ari bamwe mu banyamakuru bamuhagaze imbere bamufata amashusho maze bakamushora mu magambo mabi y’ibiterasoni.
Scovia yavuze ko Jacky akwiye koherezwa mu kigo cya Gitagata aho ashobora guhabwa ubufasha mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, aho kumufunga nk’umunyabyaha. Yongeyeho ko kuba abantu barakomeje kumushyira imbere ya camera mu bihe bigoye, bituma ikibazo gikomeza gukura aho kugikemura.
Mu magambo ye, Scovia yagaragaje ko umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, atagakwiye gushyira umutwaro kuri Jacky gusa, ahubwo hakwiye kurebwa ku ruhare rw’abanyamakuru bamwe bakoresheje imbaraga zabo nabi mu gukwirakwiza amashusho n’amagambo mabi.
Iki kibazo cyateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe basanga Jacky akeneye gufashwa aho guhanwa, mu gihe abandi bashimangira ko amategeko agomba gukurikizwa kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.