Korali Bethel ibarizwa muri ADEPR Nyarubande Ururembo rwa Muhoza mu mujyi wa Musanze nyuma y’indirimbo Humura, yongeye gushyira hanze indirimbo y’amashimwe, ivuga imyato Imana. iyi ndirimbo bahise bayita WABANYE NATWE.
Ni indirimbo ikozwe mu buryo bugezweho bwa Live recording, igaruka ku bihe Imana yabanyujijemo nkuko bigarukwaho n’umuyobozi wa Korali Bethel bwana NIREMBERE Patrick mu kiganiro yagiranye na Umubano.
Advertisements
Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’izindi ndirimbo zagiye hanze mbere biyigira iyakane, nyuma ya YESU ARAJE, NIMUSHAKE UWITEKA na HUMURA zose zikozwe mu buryo bwa Live recording.