Abyaye umunya-Sweden! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague uri kubarizwa i Burayi, yibarutse undi mwana – AMAFOTO

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Sandvikens IF yo muri Sweden, Byiringiro Lague, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana we wa kabiri hamwe n’umugore we, Kelia, bari kubana muri Sweden ari naho uyu mwana yavukiye. 

Iyi nkuru y’ibyishimo yamenyekanye ubwo inshuti n’umuryango wa Byiringiro bifatanyaga na we mu kwishimira uru rukundo rwabo rwasazwe n’umunezero wo kwakira umwana wabo mushya.

Byiringiro, uzwiho gukunda umuryango we no kwitangira umwuga w’umupira w’amaguru, ntiyazuyaje gushimira umugore we ku bw’uyu munezero. Mu butumwa bwuje urukundo, yagize ati: “Wakoze Mama Asla.”

Advertisements

Iyi nkuru yakiriwe neza n’abakunzi ba ruhago, cyane cyane abafana b’ikipe ya Sandvikens IF, bakomeje kwifuriza Byiringiro n’umuryango we ibyiza byinshi mu rugendo rushya rwo kurera umwana wabo wa kabiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 thought on “Abyaye umunya-Sweden! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague uri kubarizwa i Burayi, yibarutse undi mwana – AMAFOTO”

error: Content is protected !!
Scroll to Top