Polisi y’u Rwanda yatangiye gukurikirana ikibazo cyatumye Police Women FC ibura abashinzwe umutekano ku kibuga ku mukino wagombaga kuyihuza na Bugesera Women FC, bikarangira itewe mpaga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko yatangiye kwiga kuri iki kibazo.
Yagize iti “Ikibazo cyo kubura abashinzwe umutekano ku kibuga aho ikipe ya Police Women FC na Bugesera Women FC zagombaga guhurira, twatangiye kugikurikirana kandi ababigizemo uruhare bazahanwa uko bikwiriye.”
Nk’uko biri mu mabwirizi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nta kipe yemerewe gukina nta Polisi ihari ishinzwe umutekano.
Police WFC yitwaje bamwe mu Nkeragutabara, ariko Bugesera WFC yanga gukina kubera ko nta bapolisi bari ku kibuga, kandi amategeko atabyemera.
Byarangiye Police WFC itewe mpaga y’ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Abagore mu Rwanda.
Kugeza ubu Police WFC iri ku mwanya wa 10 n’amanota umunani ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, rukaba ruyobowe na Rayon Sports WFC ifite amanota 28.