Emoroyide (karizo) ni indwara ifata ahaca umwanda munini, yaba imbere cyangwa inyuma, igatuma habyimba kuburyo iyo umuntu agiye kwituma ababara, bikaba biterwa n’uko imitsi ivana amaraso muri uwo mwanya iba itagikora neza, bityo bigatuma amaraso adatembera neza, akitsindagira ahantu hamwe bigatuma habyimba
Zimwe mu mpamvu zitera emoroyide :
- Kutituma neza(constipation)
- Uruhererekana mu muryango(Hereditaire)
- Gukora imibonano mu kibuno
- Kwicara umwanya munini
IBIMENYETSO
- Kuribwa mu kibuno
- Kumara kwituma ukumva umwanda utashizemo neza
- Utubyimba dusohoka mu kibuno
- Kuva amaraso nyuma yo kwituma
Iyi ndwara iyo itinze kuvurwa, ibimenyetso bigenda bifata indi ntera aho birenga kuva amaraso mu kibuno, ahubwo wamara kwituma hagasohoka n’ibibyimba inyuma, ariko bikaza gusubirayo nyuma y’akanya gato.
Iyo bitinze bigera aho bya bibyimba bitisubizayo, bigasaba kubisubizayo n’intoki bikazagera aho noneho kubisubizayo bidakunda.
Uburyo wayirinda :
Irinde kwikanira ufunze umwuka igihe wituma kuko bituma imitsi y’ikibuno yirega ikaba yabyimba.
Irinde umubyibuho ukabije
Irinde kwicara umwanya munini
Witinda kujya kwituma igihe ubishatse
Wari uzi ko hari inyunganiramirire zagufasha mu kwirinda no kuvura iyi ndwara ? Duhamagare kuri 0787889315/0789804101 cyangwa utwandikire kuri whatsapp tugufashe kubona izo nyunganiramirire hamwe n’ubujyanama bwagufasha kwirinda kuyandura cyangwa uko wakwitwara yagufashe.