Trump ateganya gukuraho ubwenegihugu buhabwa abavuka ku banyamahanga muri Amerika

Trump yatangaje ko natangira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama 2024, azakuraho ingingo y’Itegeko Nshinga iha ubwenegihugu abavuka ku banyamahanga.

 

Itegeko Nshinga rya Amerika riteganya ko abantu bose bavukira muri iki gihugu, bahita bahabwa ubwenegihugu bwacyo, kabone n’iyo ababyeyi babo baba atari Abanyemerika.

Mu kiganiro na NBC kuri uyu wa 8 Ukuboza 2024, Trump yatangaje ko iyi ngingo igomba guhinduka, ati “Tuzabihindura…Tugomba kubihagarika.”

Iki gitekerezo cya Trump gikubiye muri gahunda amaranye igihe yo kwirukana abimukira benshi batemewe n’amategeko baba muri Amerika, mu gihe yazaba asubiye ku butegetsi.

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko abimukira bamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Amerika na bo bazirukanwa mu gihe byagaragara ko hari bene wabo baba muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Ntabwo nshaka gutandukanya imiryango. Uburyo rukumbi bwo kudatandukanya imiryango ni ukubagumana bose cyangwa se bose ukabirukana.”

Ubwo Barack Obama yari ku butegetsi, yashyizeho iteka ribuza inzego za Amerika kwirukana abimukira bageze muri iki gihugu mu gihe bari bakiri abana.

Kuri aba bimukira, Trump yatangaje bamwe muri bo bafite akazi keza n’ibigo by’ubucuruzi, asobanura ko yiteguye kuganira n’abo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates kugira ngo bashakire hamwe igisubizo cy’ikibazo cyabo.

Advertisements

Trump azatangira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 20 Mutarama 2025, asimbure Joe Biden uri muri izi nshingano kuva mu 2021.

Donald Trump yabwiye umunyamakuru ko gahunda yo guha ubwenegihugu abavuka ku banyamahanga muri Amerika izahagarara

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top