Brig Gen Karuretwa Patrick yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagize Brig Gen Karuretwa Patrick Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na ho Visi Perezida warwo aba Lt Col Sumanyi Charles.

 

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse ku wa 9 Ukuboza 2024, rigaragaza ko hakozwe impinduka no mu Rukiko rwa Gisirikare aho Lt Col Muhigirwa Gerard, yagizwe Visi Perezida warwo.

Abandi bahawe inshingano ni Lt Ndayishimiye Darcy na Lt Mukasakindi Thérèse bagizwe Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Rigaragaza ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Ugushyingo 2024 ari yo yasuzumye kandi ikemeza ko aba basirikare bashyirwa muri izi nshingano.

Brig Gen Karuretwa Patrick yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, inshingano yagiyemo avuye ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

Brig Gen Karuretwa ni umunyamategeko wayaminurije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2000, akomereza muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu mategeko mpuzamahanga.

Muri iyi kaminuza kandi hagati ya 2008-2009 yahize amasomo ajyanye n’Umutekano Mpuzamahanga, n’Umutekano wa muntu.

Nyuma yaho, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016 yari Umujyanama mu by’umutekano.

Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

Advertisements

Brig Gen Karuretwa yinjiye mu gisirikare mu rugamba rwo kubohora igihugu mu 1992.Karuretwa yavutse ku wa 9 Ugushyingo 1974, ni umugabo wubatse.

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top