Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri irifuza gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo, kugira ngo imufashe mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’amakipe.
Nk’uko tubikesha umunyamakuru ukunzwe mu bijyanye n’imikino w’umunya-Ghana, Micky Junior, abagize inama y’ubutegetsi ya Al Ahly bagejeje icyifuzo cyabo kuri Perezida w’iyi kipe, Mahmoud El Khatib, basaba ko batira Cristiano Ronaldo muri Al Nassr igihe kingana n’amezi atandatu.
Impamvu bashaka gutira uyu mukinnyi w’umunyabigwi, ufite Ballon d’Or 5, ni ukugira ngo azabafashe mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’amakipe kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikipe ya Al Ahly iri mu itsinda A muri iki gikombe, aho izahura na SE Palmeiras yo muri Brazil, FC Porto yo muri Portugal, na Inter Miami CF yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi bisobanuye ko, biramutse bikunze Cristiano Ronaldo akerekeza muri Al Ahly, yazahurira na mukeba we Lionel Messi mu kibuga kimwe, kuko na Messi akinira Inter Miami.
Cristiano Ronaldo yageze muri Al Nassr yo muri Arabia Saudite muri Mutarama 2023, amasezerano ye muri iyi kipe akaba azarangira mu kwezi kwa Karindwi k’umwaka utaha.
Imikino y’igikombe cy’Isi cy’amakipe izakinwa kuva taliki ya 14 z’ukwezi kwa Gatandatu kugeza taliki ya 13 z’ukwezi kwa Karindwi mu mwaka utaha wa 2025.