Apotre Gitwaza yakumiriye ku ruhimbi abasore batoboye amatwi banafite dreadlock ndetse n’abakobwa bambara amapantaro

Apotre Dr. Paul Gitwaza, Umuyobozi Mukuru wa Authentic World Ministries n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, yatangaje ko abakobwa bambaye amapantalo n’abasore bafite dreadlocks cyangwa amaherena badakwiye gukorera ku ruhimbi mu rusengero. Yavuze ko ibyo bihabanye n’indangagaciro za gikristo n’ibyanditswe byera.

Ibi byatangarijwe ku wa 7 Ukuboza 2024, ubwo Apotre Gitwaza yari mu ivugabutumwa i Brisbane muri Australia, mu biterane bigamije kwibutsa abakristo ko Imana ari yo nyir’Isi n’ibiyirimo. Yibukije ko abantu bagomba guharanira kurangamira ingoma y’Ijuru no gukurikiza imyitwarire ikwiriye umukristo.

Apotre Gitwaza yasabye abashumba gushyira igitsure ku myambarire y’abakristo, cyane cyane abakorera ku ruhimbi. Yavuze ko abakobwa bakwiye kwambara amajipo atunganye kuko amapantalo abafashe yangiza ishusho y’ubutagatifu bw’urusengero. Yagize ati: “Nta mukobwa uzaza hano yambaye ipantalo ajye ku ruhimbi, oya!”

Yagarutse ku basore bambara dreadlocks cyangwa amaherena, avuga ko dreadlocks zifitanye isano n’idini rya Rastafari, idini ryamamaza imyemerere idahesha Imana icyubahiro. Yongeyeho ko amaherena muri Bibiliya yabaga ikimenyetso cy’ubucakara, asaba ababyeyi kubyirinda no kurera abana mu buryo bukwiye.

Advertisements

Mu gusobanura impamvu y’ibi bibuza, yatanze urugero rwa Samusoni wo mu gitabo cya Abacamanza, werekanye ingaruka z’umusatsi wakoreshejwe nabi. Yashoje asaba urubyiruko guhindura imyambarire n’imyitwarire bihesha Imana icyubahiro, ati: “Mwe guhinduka nk’Isi, ahubwo mwubahirize ijambo ry’Imana.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 thoughts on “Apotre Gitwaza yakumiriye ku ruhimbi abasore batoboye amatwi banafite dreadlock ndetse n’abakobwa bambara amapantaro”

  1. Apostle Dr. Alexis NSHIMIRIMANA

    I can agree on that, but not meaning that to do that is a sin, but the doctrine of their church not the basic fundamental faith for inherit the everlasting life.
    Anyway, another question can raise: IS IT SIN TO DRINK ALCOHOL DRINKS? OR WE CAN JUST AVOID DRUNKARDNESS OR OVER-SELF FEEDING IN EVERYTHING?

error: Content is protected !!
Scroll to Top