Ubusambanyi ku isonga! RBC yatangaje igikomeje gukwirakwiza icyorezo cya MPox mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko buri cyumweru abantu bane cyangwa batanu bandura indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka Mpox mu Rwanda. Hafi ya bose bayandurira mu mibonano mpuzabitsina, aho ubwandu bwa mbere bwagaragaye muri Nyakanga 2024, bikaba byaratumye hatangizwa gahunda yo gukingira abashobora kwibasirwa kurusha abandi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurwanya Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yavuze ko ibyorezo bikomoka ku nyamaswa bikomeje kwiyongera, asaba abantu guhora biteguye no gufatanya mu guhanahana amakuru. Yagize ati: “Ibyorezo byinshi biri kuva mu nyamaswa bijya mu bantu. Birasaba ko twitegura, tugakorana n’inzego zitandukanye.”

Mpox yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu urwaye, amatembabuzi y’umubiri, imibonano mpuzabitsina, gusomana cyangwa gusuhuzanya. Ibimenyetso birimo ibiheri biryaryata ku myanya ndangagitsina, mu maso, ku biganza no ku maguru, hamwe no kugira umuriro, umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira ibisebe.

Advertisements

Kugeza ubu, Mpox imaze kugaragara mu bihugu 19, harimo na RDC aho yageze mu duce turenga 80%. Mu Ugushyingo 2024, ibihugu bya Afurika birimo u Rwanda byahawe inkingo zirenga ibihumbi 900 zo kurwanya Mpox, hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top