Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, Kevin Muhire, yemeje ko ibyo aheruka gutangaza ku mukinnyi mugenzi we Niyomugabo Claude wa APR FC byari ibinyoma, ashimangira ko atari byo ahubwo yari agamije gukina urwenya.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma y’umukino ukomeye wa Derby Rayon Sports yari imaze kunganyamo 0-0 na APR FC, Muhire yaganiriye n’abanyamakuru avuga ko Claude yari yamwegereye akamuburira ko Taddeo Lwanga, umukinnyi wa APR FC, ashaka kumuvuna. Aya magambo yahise ateza impaka ndengakamere ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana benshi banenze Kapiteni wa Rayon Sports bavuga ko atakagombye gutanga amakuru ameze atyo.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’umwe mu miyoboro ya YouTube, Muhire Kevin yavuze ko ibyo yatangaje byari ibinyoma. Yagize ati: “Ibyo navuze kuri Kapiteni wa APR nabonye birimo birazenguruka ahantu hose, matche yari yarangiye twanganyije mvuga ko yanyegereye akangira inama ambwira ko umukinnyi mugenzi we ashaka kumvuna.” Yongeyeho ko ibyo yavuze byari urwenya kugira ngo ashimishe abantu.
Kevin Muhire yasabye abafana kutita cyane kuri ayo magambo kuko yari agamije kwidagadura. Yashoje avuga ko umupira w’amaguru ari umukino usanzwe w’imyidagaduro, bityo abantu bakwiye kuwufata uko uri aho guha umwanya ibihuha bidafite ishingiro.