APR FC, ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yashyize hanze amashusho ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza akarengane yakorewe mu mukino wayihuje na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza. Amashusho yagaragaje ko abasifuzi bayobowe na Murindangabo Moïse baburagamo imyanzuro ikwiye, cyane cyane mu gutanga penaliti.
Nyuma y’umukino, abakunzi b’umupira w’amaguru batangiye guhererekanya amashusho agaragaza amakosa y’abasifuzi. APR FC nayo yifashishije bimwe muri ayo mashusho igaragaza ko yimwe penaliti eshatu mu buryo bugaragara, ariko umusifuzi ntiyagira icyo akora.
Amwe mu makosa agaragazwa harimo iryo Nsabimana Aimable wa Rayon Sports yakoreye Niyigena Clement wa APR FC ubwo biteguraga gutera koruneri mu gice cya mbere. Aimable kandi yongeye gukurura Mamadou Sy mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi akomeza kubyirengagiza. Ikindi kosa cyagaragajwe ni ikindi cyakorewe Tuyisenge Arsène wa APR FC ubwo yari yinjiye mu kibuga asimbuye agerageza gutsinda igitego.
APR FC yasohoye ubutumwa bukomeye bugira buti: “Ubutabera bwari bwasubitswe mu bihe byose,” ishimangira ko ibyo byemezo byasifuwe nabi byabagizeho ingaruka zikomeye. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 imbere y’abafana ibihumbi 45 bari buzuye Stade Amahoro.
APR FC kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 19, mu gihe Rayon Sports iyoboye n’amanota 30. APR FC iri kwitegura umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Kane uzayihuza na Kiyovu Sports ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza, kuri Kigali Pelé Stadium.