NESA yashyize ahagaragara gahunda y’ingendo z’abanyeshuri basubira mu biruhuko by’iminsi mikuru

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri, ubwo bazaba basubira mu miryango mu biruhuko by’igihembwe cya mbere. Izi ngendo zizatangira ku wa 19 Ukuboza 2024.

Itangazo rya NESA ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2024, rigaragaza ko ingendo zizatangirira ku banyeshuri biga mu bigo by’amashuri yo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Kuri uwo munsi kandi, abiga mu bigo byo mu Turere twa Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba bazataha. Muri iyo gahunda, hanateganyijwe ingendo z’abanyeshuri biga mu Turere twa Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru hamwe n’abo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Tariki ya 22 Ukuboza 2024, izaba ari umunsi wa nyuma w’izi ngendo, aho hazataha abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri uwo munsi kandi, abiga mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abiga mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba bazasubira mu miryango yabo.

Advertisements

Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri gutaha mu buryo bwateguwe neza kandi butekanye, hagamijwe kwirinda akajagari n’imbogamizi zishobora kuvuka mu gihe cyo gutaha kwabo.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top