Rwanda: Hafunguwe Laboratwari ya mbere muri Afurika ipima “Casque” yizewe

I Kigali mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro ‘laboratoire’ izajya ipima ubuziranenge bw’ingofero zambarwa n’abari kuri moto (Casque), ikaba iya mbere ifunguwe muri Afurika.

Iyi yafunguwe ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza 2024, ikaba yitezweho gufasha mu kugabanya ibyago byo kuburira ubuzima kuri moto byabaga bitewe no gukoresha ingofero zisanzwe ariko zitabashaga kurinda neza umutwe w’uyiriho mu gihe cy’impanuka.

Iyi ifungurwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) aho yubatse, hari abayobozi mu nzego za Leta y’u Rwanda ndetse n’abo mu n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA), bateye inkunga ishingwa ryayo.

Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yavuze ko iyo laboratoire igiye gufasha mu gusuzuma ubuziranenge bw’ingofero z’abagenda kuri moto yari yarashyizweho ariko nta hantu hahari ho kuyapimira.

Yagize ati “Twizeye ko amabwiriza yashyizweho tugiye kubasha kujya tuyagenzura tukareba uko ashyirwa mu bikorwa kuko twabonye laboratoire yo kuyapima bityo bizajya bifasha abagenzi n’abamotari bakoresha izo ngofero kubarinda”.

David Richards wo mu Shyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) yavuze ko ishingwa ry’iyi laboratoire, ari intambwe ikomeye Umugabane w’Afurika uteye mu kugabanya abapfira mu mpanuka za moto.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Gasore Jimmy, yavuze ko iyo laboratoire ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye muri Afurika mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’abagenda kuri moto.

Yagize ati “Bizadufasha mu rugendo twatangiye rwo kunoza umutekano w’abagenda kuri moto ku buryo nko mu gihe habaho impanuka umuntu adashobora gukomereka cyane ku mutwe.”

Dr. Gasore yavuze ko amabwiriza agenga ingofero zinjira mu gihugu yasohotse muri Gicurasi uyu mwaka kandi ko mu bihe biza ingofero zose zinjira mu gihugu zizaba zujuje ubuziranenge.

Yongeyeho ariko ko Leta itazakomeza gutanga izo ngofero kuko izo yatanze zari izo kwerekana impagararizi zujuje ibipimo biteganyijwe.

Iyo laboratoire yafunguwe ifite ubushobozi bwo gupima ingofero ziri hagati ya 30 na 40 ku munsi ikaba ari na yo ya mbere yo muri ubwo bwoko iri muri Afurika.

Mu bisuzumirwa muri iyo laboratoire hari ukuba ‘Casque’, yakuwe hanze ifite ikirango cyemewe ku rwego mpuzamahanga nka DOT cyo muri Amerika, ECE cy’i Burayi, Snell cy’Umuryango wigenga witwa Memorial, SHARP cy’u Bwongereza, AS/NZS 1698 cya Australia na New Zealand hamwe n’icyitwa JIS gitangwa n’Abayapani.

Hakorwa isuzuma rigamije kumenya niba ‘Casque’ ishobora kurinda umutwe w’umuntu, aha bayihondaho ibintu bitandukanye, kugira ngo barebe ko izashobora kurinda umutwe w’umuntu uguye ahantu aho ari ho hose.

Habaho no kureba niba ‘Casques’, ishobora kuva mu mutwe w’umuntu mu gihe moto isimbutse ahantu.

Advertisements

Harebwa ubukomere bw’umukandara unyuzwa munsi y’akananwa k’umuntu, niba uwo mugozi utamuniga cyangwa udacika byoroshye, bikaba byatuma kasike imuvamo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top