Ubushinjacyaha bwongeye gusaba Urukiko ko rwahamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, agahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Bwabisabye ubwo bwatangaga icyifuzo cyabwo ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024.
Hategekimana Philippe wamenyekanye i Nyanza ya Butare nka Biguma no mu Bufaransa nka Philippe Manier, yashinjwe kujyana abajandarume mu bitero bitandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ari kuburanira mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris kuva tariki ya 4 Ugushyingo 2024, aho yifuza guhanagurwaho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahamijwe mu mwaka ushize, agakurirwaho igifungo cya burundu yakatiwe.
Biguma yari yarahamijwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ibyaha bya jenoside yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.
Yaje kujurira icyo gihano asaba ko yagirwa umwere.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwamuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.
Mu gihe cy’iburanisha, abatangabuhamya bagize umwanya wo kwerekana uruhare Biguma yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, ISAR-SONGA n’ahandi mu Karere ka Nyanza.
Abatangabuhamya benshi bagaragaje ko Biguma hari aho yagiye ategeka abajandarume kwica Abatutsi mu bice bitandukanye abandi bamushinja ko na we ubwe hari abantu yiyiciye, barimo uwari Burugumesitiri wa Komine Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse.
Hategekimana yageze mu Bufaransa mu 1999, yaka ibyangombwa by’ubuhunzi ku mwirondoro utari wo, yiyita Philippe Manier ahita aba ushinzwe umutekano kuri Kaminuza y’i Rennes. Mu 2005 yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa.
Mu 2017, Hategekimana yavuye mu Bufaransa ahungira muri Cameroun, aza gutabwa muri yombi mu 2018 ahita asubizwa mu Bufaransa. Byemejwe ko afungwa by’agateganyo muri Gashyantare 2019.
Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bw’Ihuriro ry’Imiryango Itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CPCR.
Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Hategekimana agomba kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris (Cour d’Assises de Paris).
Yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari Umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef akorera muri Gendarmerie ya Nyanza.