U Rwanda mu myiteguro yo kwakira irushanwa rya CHAN 2024

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Ruhago mu Rwanda yemeza ko u Rwanda rwiteguye kwakira Shampiyona Nyafurika y’Umupira w’Amaguru (CHAN 2024) mu gihe CAF yarukomorera. Iri rushanwa, riteganyijwe hagati ya tariki ya 1-28 Gashyantare 2025, rizakinirwa mu bihugu bitatu birimo Uganda, Tanzania, na Kenya. Ariko, imbogamizi zo muri Kenya zatumye hatekerezwa ku gihugu cyasimbura iki gihugu.

Mu gihe Uganda na Tanzania byamaze kubona stade zizakira imikino, Kenya yo iracyari inyuma. Stade ya Kasarani, yahawe itariki ntarengwa ya 31 Ukuboza ngo ibe yujuje ibisabwa, ariko imirimo yaho iracyadindira. Ibi byatumye CAF ifata ibyemezo bikarishye bishobora guhindura ibihugu bizakira iyi shampiyona.

Umwe mu bayobozi ba Siporo mu Rwanda yatangaje ko igihugu cyiteguye isaha iyo ari yo yose kwakira iri rushanwa. Yagize ati: “Urebye ntabwo twari twabwirwa neza ko tuzakira iri rushanwa, gusa twatangiye kwitegura ibishoboka kugira ngo tudatungurwa.” U Rwanda rufite stade zigezweho zirimo Stade ya Huye na Stade Amahoro, zishobora kwakira imikino mpuzamahanga.

Amakuru yizewe avuga ko tariki ya 16 na 17 Ukuboza hazaterana Inama ya Komite ya CAF izafata imyanzuro ya nyuma ku kwakwa kwakira CHAN 2024. Icyemezo gishobora gufatwa mu gihe Kenya yaba itarashyikirije stade yujuje ibisabwa mbere y’itariki ya 31 Ukuboza.

Advertisements

Minisitiri wa Siporo muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yagaragaje icyizere cyo kwakira CHAN 2024, ariko amakuru agaragaza ko bashobora kwisunga kwakira CAN 2027 mu gihe imirimo ya stade za Kenya idashobotse ku gihe. Leta ya Kenya yamaze gushyiraho akanama gashinzwe gutegura iri rushanwa kayobowe na Nicholas Musonye, wahoze ari Umunyamabanga wa CECAFA, mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top