Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), rwinjije mu mwuga wo kunganira abantu mu bijyanye n’amategeko bagera ku 100 bashya, basabwa kwirinda ruswa no gushyira imbere gukemura ibibazo mu buryo bw’ubuhuza butisunze inkiko.
Umuhango w’irahira ry’abo bavoka bashya wabereye i Nyamirambo ku Rukiko Rukuru ku itariki 13 Ukuboza 2024.
Abinjira muri uwo mwuga ni abize amategeko muri kaminuza bakongeraho no kwiga mu Ishuri ryo guteza Imbere Amategeko rya ILPD, ndetse no gutsindira ku manota nibura 70% mu kizamini gitangwa n’urugaga.
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yasabye abavoka barahiriye kwinjira mu mwuga gushyira imbere uburyo bwo gukemura ibibazo hakoreshejwe ubuhuza batisunze inkiko.
Ati “Hashize imyaka irenga ibiri Leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda yo gukemura impaka bitanyuze mu nkiko. Turi kugerageza kuyishyira mu bikorwa kugira ngo tugabanye ibirarane by’imanza. Nk’abavoka binjiye mu mwuga turabibakangurira kandi babifitemo inyungu.”
Yongeyeho ati “Abavoka bakemura impaka hatisunzwe inkiko, ikibazo bashyikirijwe bagikemura mu gihe gito bakishyurwa vuba bakabasha kujya mu bindi, kurusha uko bari kujya mu nkiko bikamara nk’imyaka itanu. Tubifata nk’ubundi buryo bashobora gukora umwuga wabo bikabatunga kandi bikagabanya imanza zitinda.”
Perezida w’Urukiko Rukuru, Habarurema Jean Pierre, yavuze ko abo bavoka bashya ari amaboko akomeye cyane urwego rw’ubutabera ruba rwungutse, ndetse abasaba gukorana ubunyamwuga kuko hari abajya banyuranya na bwo.
Ati “Ndabasaba ko mwazakorana umurava imirimo mumaze kurahirira kandi mugakorana ubunyamwuga kuko hari abajya bateshuka kuri izo nshingano ntibabikore kinyamwuga.”
Yakomeje ati “Ibyo kandi bijyana no guca ukubiri na ruswa kuko murabizi ko ivugwa mu nzego z’ubutabera. Nizere ko mwebwe mumaze kurahira muzaba amaboko yo kuyirwanya no kuyitungira urutoki aho yaba ikomotse hose kandi mukubahiriza n’andi mahame yose.”
Habarurema kandi yabasabye kwirinda ingeso yadutse yo gusubikisha urubanza nta mpamvu, cyangwa se abakoresha ibyangombwa mpimbano, kuko urwego rw’ubutabera rwahagurukiye guhana abagaragarwaho n’ubwo bunyamwuga buke.
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwatangiranye abavoka 37 mu myaka irenga 25 ishize, kuri ubu bakaba bamaze kuba 1650.